Kimwe n’ahandi mu gihugu, abaturage b’Akarere ka Gakenke nabo bazindukiye mu muganda rusange usoza Ukwezi k’Ugushyingo, wibanze ku bikorwa by’isuku. Ku rwego rw’Akarere wakorewe mu murenge wa Busengo, igikorwa cyitabiriwe n’abadepite barimo Hon Karinijabo Barthelemy wasabye abaturage kurushaho kuba intangarugero mu isuku kandi igahera mu rugo kuri buri wese.
Abitabiriye Umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025, basukuye imihanda migenderano, mu bigo nderabuzima n’amarerero, abatishoboye bubakirwa ubwiherero, basukura kandi inzira rusange n’ahantu hahurira abantu benshi, hanatoragurwa imyanda ahantu hatandukanye mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima baba ahantu hasa neza kuko iyo usa neza uharanira no kuba ahasa neza.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, madame Uwamahoro Marie Thérèse, yasabye abitabiriye uyu muganda kugira Isuku umuco. Ati: “Buri wese akwiye kurangwa n’isuku, murusheho kwimakaza isuku yo ku mubiri no mu ngo, mwoze amenyo, mugire ubwiherero bwujuje ibisabwa ari nako muryama ahasukuye hahesha ishema umunyarwanda.”
Abaturage bishimiye kandi kubana n’itsinda ry’Abadepite barimo: Hon Mukampunga Epiphanie, Hon Karemera Emmanuel na Hon Karinijabo Barthélemie bamaze iminsi mu karere, mu bugenzuzi ku bikorwa bigamije iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka. Hon Karinijabo Barthelemy yasabye abaturage bari bahuriye i Busengo ko “Ibikorwa by’isuku dukoze mu muganda rusange n’ubutumwa muhawe bwo kwimakaza isuku, mubyumve kandi mubishyire mu bikorwa ku buryo umuntu waza iwawe yasanga uri intangarugero mu isuku koko.”
Umuganda rusange w’uyu munsi witabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere, madame Mukandayisenga Vestine, abahagarariye inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bahurije ku gusaba abaturage kwicungira umutekano, kunoza imiturire, batura ahatashyira ubuzima mu kaga no kubyaza umusaruro ubutaka barushaho kurangwa n’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’abanyarwanda ari nako birinda amakimbirane yo mu muryango bakita ku burere bw’abana banirinda ibiyobyabwenge.




