Amizero
Ahabanza Amakuru Kwamamaza Politike

Gakenke: Bemereye Paul Kagame kumutora 100% abanyeshyari bashaka bakiyahura.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu turere twa Gakenke, Rulindo, Burera n’abaturutse ahandi mu gihugu bahuriye kuri Site ya Nemba mu karere ka Gakenke, bijeje umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, akaba asanzwe ari na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ko bazamutora 100% abababara bakababara, abahekenya amenyo bo bakayamarira mu nda, byabananira bakiyahura.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, ubwo umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame yiyamamarizaga i Nemba ahahuriye ibihumbi bisaga 200. Mu buhamya bwabo, bakomoje ku iterambere rirambye bamaze kwigezaho, ngo bakaba barikesha imiyoborere myiza y’Umuryango FPR-Inkotanyi, urangajwe imbere na Nyakubahwa Chairman Paul Kagame.

Mukamerika Marie Rose wo mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira, yavuze ko cyera umugore yari azwiho gukora imirimo yo mu rugo no kubyara gusa ariko ubu ababyeyi bateye imbere n’abatarize amashuri ubu barakataje aho umugore agira uruhare mu bimukorerwa, bituma uruhare rwe mu iterambere rwigaragaza.

Yagize ati: “Nyakubahwa Chairman, waturinze guhangayika, cyera bwaracyaga tukavuga ngo ntibwira, bwakwira tukavuga ngo ntibucya. Twari dutuye mu manegeka ku buryo iyo imvura yagwaga twahagararaga tukitwikira umutaka kandi twitwa ko turi mu nzu, abo hakurya bakavuga bati murebe kwa Benimana no kwa Mukamerika niba bakiri bazima. Twari abakene ariko dutangira kwizigamira, turakora twiteza imbere ubu murabona ko itoto ritemba, abana bari kwiga kubera imiyoborere myiza yanyu. Kubera ibi byose rero banyamuryango tuzazinduke tariki 15 Nyakanga 2024 twitorere umukandida wacu Paul Kagame ubundi twihute mu iterambere”.

Ibi kandi yabihuje na Mureshyankwano Marie Rose wavuze bimwe mu byakozwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi. Ati: “Twubakiwe ibiraro byo mu kirere bihuza iyi misozi, hano bakunze kubyita drones. Umuhanda Gicumbi-Base, undi wa Base-Burera-Buranga, hari kubakwa n’undi wa Base-Kirambo-Butaro-Kidaho ugeze kuri 40%, iyi yose ikaba ifasha mu guhuza uduce twinshi, imihahiranire ikarushaho koroha. Amashanyarazi nayo twavuye munsi ya 5% ubu utu turere twose tugeze hejuru ya 80%. Kawa ya Gakenke yaguraga 100Frw ku kilo cy’ibitumbwe ariko nyuma y’ubuvugizi no kuyimenyekanisha ikilo kigeze kuri 700Frw. Mu buvuzi twubakiwe Ibitaro bya Gatonde, Ibitaro mpuzamahanga bya Butaro bivura Cancer ndetse n’amavuriro menshi”.

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yashimiye abanyamuryango baje kuri site ya Gakenke ari benshi, avuga ko tariki 15 ari ugutora kandi ni uguhitamo ku gipfunsi. Yavuze ko ibikorwa ari byo bituma abantu bamenya uko bahitamo, avuga ko wibanze ku byo twanyuzemo byagutesha umutwe, ashimangira ko ibyiza byisumbuye ku byo tumaze kugeraho biri imbere.

Ati: “Dufitanye igihango, ubushobozi bwariyongereye, ubumenyi bwariyongereye ndetse n’abanyarwanda bariyongereye ubu tugeze kuri Miliyoni zigera kuri 14 ndetse abazatora nabo bagera hafi aho kuri Miliyoni 8. Twahisemo kwiyubaka, tukongera kubaka Igihugu cyacu cyasenywe na politiki mbi. Tugomba kurinda ibyo twubatse, murumva rero ko umutekano ari ngombwa, abakiri bato kandi bakaba ari bo dushingiyeho icyizere. Tariki 15 muzatore muzirikana amateka yose twahoze tuvuga. Turabizeye rero no muri cya ghango”.

Gakenke ni ahantu ha 17 umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi yiyamamarije, akaba asigaje mu mujyi wa Kigali kuri Site ebyiri imwe yo mu karere ka Gasabo indi yo mu karere ka Kicukiro. Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ahatanye n’abandi babiri barimo Dr Frank Habineza wa DGPR na Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bishimiye kwakira Chairman bakunda cyane.
Bacinye akadiho birakomera.
Ibyishimo byari byose kuri bamwe bari bamubonye bwa mbere imbonankubone.
Chairman yabijeje ko nibatora ku gipfunsi bazaba batoye iterambere.
Bari bambaye bikwije nk’abiteguye umugeni.

Related posts

Gatsibo: Abanduye Virusi itera SIDA bahamya ko yabaye nk’umuturanyi mwiza ariko ukwiye kwitonderwa kuko yica.

N. FLAVIEN

Bigogwe: Nyuma yo gufasha abatishoboye bahuye bagaragaza impano.

N. FLAVIEN

Musanze: Irondo ry’isuku ryitezweho gutsimbataza umuco w’isuku muri aka karere [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777