Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

FERWAFA yazamuye umubare w’abanyamahanga bemerewe kujya mu kibuga

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko umubare w’abanyahanga bemererwe kujya mu kibuga mu mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere wazamuwe ukava kuri 6 ukajya 8.

Ibi bikubiye mu itangazo bageneye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025, ryacishijwe ku mbugankoranyambaga zabo. Iri tangazo ryerekena ko Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yafatiwemo uyu mwanzuro n’indi ifitanye isano nawo yateranye ku wa Mbere, tariki ya 08 Nzeri 2025. Umubare w’abanyamahanga wari umaze igihe uganirwa cyane n’abanyamupira, hibazwa niba hari impinduka zishobora kuba, bakava ku icumi (10) bo ku rupapuro rw’umukino mu kibuga harimo batandatu (6).

Iyi nama yasize abanyamahanga bazava kuri batandatu (6) bakaba umunani (8) bajya mu kibuga ariko ntibongere kuba 10 ku rupapuro nk’uko byari bisanzwe, ahubwo uwo mubare ukaba ari nawo wemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino wabishaka ukabashyirira rimwe mu kibuga. Bati: “Guhera mu mwaka w’imikino wa 2025/26, umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemererwa ku rupapuro rw’umukino (match sheet) ntugomba kurenza umunani (8). Nta mubare ntarengwa w’abanyamahanga bashobora kujya mu kibuga.”

Hanabayeho impinduka ku bigendanye n’ikiguzi cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga bagurwa n’amakipe akina Icyiciro cya Mbere, ariko bikazatangira kubahirizwa mu isoko ry’igura n’igurisha ritaha. Iyi ngingo iragira iti: “Guhera mu isoko ry’igura n’igurisha ritaha, kwandikisha umukinnyi w’umunyamahanga bizajya bikorwa ku giciro cya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 RWF).”

Mu rwego rwo kugira ngo hakomeze no gutezwa imbere impano z’abakinnyi bakiri bato b’abenegihugu buri kipe irasabwa kuba yubahirije itegeko ryo kugira abakinnyi 21 rigira riti: “Guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/27, buri kipe izasabwa kugira nibura abakinnyi batatu (3) b’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 21 ku rupapuro rw’umukino (match sheet).”

Iyi mu myanzuro yafashwe isozwa n’uw’ikijyanye n’amatike yo kureba imikino ya shampiyona. Aho bagira bati: “Inshingano zo kugurisha amatike ku mikino ya Premier League zirahabwa Rwanda Premier League. Rwanda Premier League izajya ifatanya na FERWAFA mu kugena no kumenyekanisha uburyo bushya buzajya bukoreshwa mu kugurisha amatike, hagamijwe kwirinda ibibazo n’amasaranganya hagati y’impande zose bireba.”

Related posts

APR FC yakubise ahababaza mukeba wayo wari wahigiye kuyandagaza, amagambo ashira ivuga.

N. FLAVIEN

Kigali: Abacuruza amakariso yongera ikibuno akundwa n’abakobwa bararira ayo kwarika.

N. FLAVIEN

“Dukwiye kubana neza n’ibidukikije kuko ubuzima bwacu ari magirirane”: Madamu Jeannette Kagame

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777