Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

FDLR yemeje ko Général Gakwerere uherutse gushyikirizwa u Rwanda yari mu bakuru bayo.

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo wemeje ko Brigadier Général Gakwerere wamenyekanye ku mazina atandukanye, ari umwe mu bakuru bawo wafatiwe i Goma agashyikirizwa u Rwanda mu minsi micye ishize.

Mu mpera z’icyumweru gishize umutwe wa M23 ugenzura Goma ndetse n’ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru, wahaye u Rwanda uyu Général de Brigade Gakwerere hamwe n’abandi barwanyi ba FDLR uvuga ko bafatanywe na we. Gusa imyirondoro ya bamwe muri aba barwanyi.

Curé Ngoma uvugira umutwe wa FDLR yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Brig Gen Gakwerere werekanywe ku wa gatandatu ashyikirizwa u Rwanda “yari mu buyobozi bukuru” bw’uyu mutwe, ibije bikuraho urujijo ku bari batangiye gukwirakwiza ku mbugankoranyambaga ko uyu Gakwerere atari mu barwanyi ba FDLR kuko ngo uwerekanywe ari uwo u Rwanda rwahimbye.

Leta y’u Rwanda, n’inzobere za ONU, ishinja igisirikare cya DR Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR, ivuga ko ubangamiye umutekano w’u Rwanda, ibyo leta ya Kinshasa ihakana. Na yo kandi, hamwe na ONU, bashinja u Rwanda gufatanya n’umutwe wa M23.

Avugana na BBC, umuvigizi wa FDLR yavuze ko intambara iri mu burasirazuba bwa DR Congo “nta ruhare tuyifitemo na mba”, yongeraho ati: “Gusa nyine usibye ko na twe hari aho bitugiraho ingaruka, kuko natwe turi muri iyo zone.

“Naho ubundi turimo turabirebera aho turi mu birindiro byacu, ariko ntibibuza ko rimwe na rimwe M23 n’ingabo z’u Rwanda bagera hafi y’ibirindiro byacu ubwo bikaba byaba ngombwa ko natwe turasana”.

Leta y’u Rwanda ivuga ko mu gukorana n’ingabo za leta ya Congo, FDLR ibangamiye umutekano w’u Rwanda, ko ari yo mpamvu hashyizweho “ingamba zo kurinda imbibi” z’Igihugu. Ibihugu by’amahanga bivuga ko u Rwanda rwohereje abasirikare muri DR Congo mu buryo butemewe n’amategeko mpuzamahanga buvogera ubusugire bw’ikindi gihugu.

‘Curé Ngoma’ ahakana ko bafatanya n’ingabo za FARDC, ati: “Icyo duhuriyeho na leta ya Congo ni uko dusa n’aho dufite uwo mwanzi umwe uva mu Rwanda akaba atwibasira akibasira na Congo, ariko ubundi mu mirwano nyirizina ntaho tuba duhuriye n’ingabo za Congo turwana ari uko badusanze mu birindiro byacu mu rwego rwo kwirengera”.

Leta ya DR Congo yagiye inengwa kunanirwa gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu, irimo imitwe yo mu bihugu bituranyi nka FDLR, ADF ivuga ko irwanya ubutegetsi bwa Uganda cyangwa RED-Tabara irwanya ubw’u Burundi.

U Rwanda rwatangaje ko ifatwa rya Brig Gen Gakwerere ari ikimenyetso simusiga cyerekana ko uwo mutwe wa FDLR ukorana n’ingabo za FARDC, izi ngabo za leta ya DR Congo zibinyujije mu itangazo zahise zisohora, zikaba zaravuze ko ibyo ari “ikinyoma” kigamije “gusobanura impamvu bateye igice cy’Igihugu cyacu”.

Amakuru yagiye hanze mu minsi yashize ubwo umujyi wa Goma wafatwaga na M23 akaba yanongeye gushimangirwa n’uyu muvugizi wa FDLR, yemeza ko Général de Brigade Gakwerere Jean Baptiste ariko hamwe na hamwe witwa Ezechiel yafatiwe i Goma aho bivugwa ko yari amaze iminsi arwariye akaba yarafatanywe n’abandi barwanyi.

Related posts

Nyuma yo kutavugwaho rumwe, umutware w’abakono yakuweho anasaba imbabazi.

N. FLAVIEN

Perezida Lourenço na Uhuru Kenyatta bageze i Kinshasa mu biganiro ku ntambara ya M23.

N. FLAVIEN

Joseph Sackey yavuze uko yahamagawe na telefone ya Rayon Sports agasinyira Mukura VS

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777