Ku wa Kane w’iki cyumweru tugana ku musozo ni bwo ikipe ya FC Barcelona yatangaje koyahagaritse Marc-Andre ter Stegen by’agateganyo ku mwanya wo kuyobora bagenzi be. Uyu mugabo w’umudage ukinira iyi kipe kuva mu 2014, nyuma yo gukora ibyo ikipe ishaka yasubijwe igitambaro cyo kuyobora bagenzi be.
FC Barcelona yasohoye itangazo rihagarika uyu muzamu ryagiraga riti: “FC Barcelona iramenyesha ko bitewe n’iperereza ku myitwarire idahwitse riri gukorwa kuri Marc-André ter Stegen, hanakomeza gushakishwa umuti w’ikibazo mu buryo burambye, ikipe ifatanyije n’itsinda ry’ubuyobozi mu bya tekinike, bwanzuye ko Marc-André ter Stegen ahagaritswe by’agateganyo ku gukomeza kuyobora bagenzi be. Muri iki gihe inshingano zigomba gufatwa na Ronald Araujo wari umwungiriza we.”
Uyu mukinnyi washinjwaga kwanga gutanga ibyangombwa by’ibizamini bya muganga ku mvune ye kugira ngo abakinnyi barimo Joan García, Szczesny, Gerard Martín, Héctor Fort, Bernal, Rashford, Roony Bardghji na Oriol Romeu babashe kwandikishwa yaje kubitanga.
Gutanga izi mpapuro zerekana ko azamara amezi agera kuri ane, bizatuma ikipe ikoresha 80% bye nk’umukinnyi udahari, n’ubwo ntacyo bizahungabanya ku mushahara we. Nyuma y’uko atanze ibi byangombwa, FC Barcelona yahise imusubiza igitambaro cyo kuyobora bagenzi be.
Mbere y’uko iyi kipe isohora itangazo rimusubiza igitambaro, hari ubutumwa Stegen yari yabanje gutanga ku bafana ba FC Barcelona agira ati: “Mu mezi atambutse sinari norohewe na gato, haba mu buryo bw’umubiri no mutwe. Ikindaje ishinga ni ukugaruka mu kibuga ngafasha ikipe.”
“Umwanzuro w’ukuri ni uko kujya kubagwa byakozwe n’abaganga bikemezwa n’ikipe, mu rwego rwo kumfasha mu rugendo rwa njye. Ibintu byinshi byose byavuzwe nti byari byo. Ndashaka kubabwira ko abakinnyi bose basinyishijwe n’abongereye amasezerano byabaye mbere y’ibagwa”.
“Ntibyumvikana rero uko imvune yanjye ari yo gukoresha handikwa abandi. Nagerageje kuba umunyamwuga no kubaha. Birasobanutse kandi niteguye gufatanya n’ubuyobozi hagakemurwa ibiri ibibazo bihari.”
FC Barcelona nayo mu itangazo yasohoye ikimusubiza yagize iti: “Ikipe iramenyesha ko Marc-André ter Stegen yamaze gusinya ku mpapuro za raporo ya muganga zigomba kujyanwa muri La Liga ku bijyanye n’ibagwa rye. Ibibazo by’imyitwarire yari akurikiranyweho byakuweho ndetse anasubizwa igitambaro cyo kuyobora bagenzi be bo mu ikipe ya mbere.”