Abasilikare ba Leta ya DR Congo, FARDC bataye ibirindiro byabo byari biri muri Gurupoma ya Tongo biherereye mu nkengero za Kazaroho nyuma y’uko M23 ifashe Mabenga.
Mu ijoro ryakeye ingabo za Leta, FARDC zari zifite ibirindiro bikomeye mu gace ka Tongo, Teritwari ya Rutshuru zaraye zitaye ibirindiro byazo, ubwo zari zikimara kumva ko agace ka Mabenga kafashwe na M23.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko nyuma yo guta ibirindiro, abaturage nabo bakurikiye ingabo za Leta ziva muri ako gace mu rwego rwo kwirinda ko inyeshyamba za M23 zigarurira ako gace nk’uko tubikesha Rwandatribune.
Agace ka Tongo ni kamwe mu bice byari bifatiye runini Umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bivugwa ko byibuze 70% by’ako gace ari ubutaka busoreshwa n’uyu mutwe. Muri iki gihe ako gace kakaba kasigaye mu cyeragati kuko amajyepfo y’aho n’amajyaruguru hagenzurwa na M23.
Umutwe wa M23 ukomeje kwagura ibirindiro ndetse hakaba hari uduce twinshi ukomeje gufata nta mirwano ibaye, cyane ko Ingabo za Leta zacitse intege kubwo gushiranwa n’ibikoresho ndetse n’ibizitunga, kandi ko amafaranga yose asa naho aribwa n’abazikuriye ku rugamba.
