Mu gihe hashize iminsi humvikana ibirego bya AFC/M23 ishinja uruhande rwa Leta ya DR Congo kurenga ku masezerano y’agahenge k’ihagarikwa ry’imirwano nk’uko byemeranyijwe imbere y’abahuza i Doha muri Qatar ndetse hashingiwe no ku biganiro bya Washington, ingabo za Leta, FARDC n’abazifasha bakaba bakomeje kugaba ibitero bifashishije indege z’intambara zitagira abapilote zizwi nka drones ndetse n’ibitero byo ku butaka, FARDC yavuze ko ibi ari ukwiriza kuko ngo ibyo bakora ari ugusubiza mu ndumane kandi ko bo batari Itorero/Urusengero.
Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa FARDC, Général Major Sylvain Ekenge Bomusa, mu kiganiro yagiranye na DW ishami ry’igifaransa, maze abajijwe ku birego bya AFC/M23 ibashinja gutera ibisasu bya drones n’indege z’intambara za Sukhoi-25 mu birindiro byabo bikica abasivile, abasirikare babo n’ibindi byinshi bihangirikira, asubiza ko biriya ari ukwiriza kuko ngo ari bo (AFC/M23) bashotora Igisirikare cya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC.
Général Ekenge ati: “Ariko ntabwo turi Itorero. Mu matorero bavuga ko niba ukubiswe urushyi ku itama ry’ibumoso, uhindura ukazana n’itama ry’iburyo naryo rigakubitwa. Ntidushobora kwifumbata ngo turebere ibitero n’ubushotoranyi. Bavuga ko twabateye, ntabwo ari byo, ni bo baduteye, tugomba kubahana ndetse cyane. Ntituzabareka ngo bakomeze bikore ibyo bashaka. Mu gihe dushaka amahoro arambye tugomba kubikora.”
Umuvugizi wa FARDC atangaje ibi mu gihe AFC/M23 imaze iminsi isohora amatangazo agaragaza ibice bitandukanye haba muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru byagiye biraswa. Aha twavuga nk’ikirombe gicukura kikanatunganya Zahabu cya Twangiza muri Kivu y’Amajyepfo cyarashwe inshuro zigera kuri eshatu hakangirikira ibikorwaremezo bitari bicye, FARDC ngo ikaba yarahaeashe mu rwego rwo guca intege M23 kuko ngo ihakura amafaranga menshi ava mu mabuye y’agaciro ahatunganyirizwa.
Ahandi havuzwe cyane muri aya matangazo yasohotse mu bihe bitandukanye, ni ahitwa Mpeti ahari ikiraro gihuza Masisi na Walikale, FARDC ikaba imaze kuharasa inshuro nyinshi kuko ngo buri gihe M23 iba ishaka kucyifashisha ngo igeze abasirikare n’ibikoresho muri Walikale maze ibone uko ikomeza mu bice yifuza nka Pinga n’ahandi ariko ngo FARDC ikaba idashobora kurebera ngo yemere ko iyi mikino yakomeza.
Uretse utu duce, hagiye haraswa n’ahandi byegeranye cyane nko mu misozi iri hagati ya Masisi na Walikale, mu tundi duce twa Rutshuru, mu gace ka Nzibira n’inkengero zaho, hakaba haranagabwe ibitero byo ku butaka akenshi byibasiye imisozi miremire mu Minembwe, mu nkengero z’ishyamba rya Kawuzi Biega hafi ya Kavumu n’ibitero byo mu nkengero za Goma bivugwa ko byakozwe na FDLR ifatanyije na Wazalendo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 mu mujyi wa Goma, Corneille Nangaa uyobora AFC/M23 yavuze ko ibi bitero bya FARDC bikomeje gutwara ubuzima bw’inxirakarengane bitazihangamirwa kuko ngo bakomeje kwibwira ko bari mu gahenge none ngo n’amahanga yararuciye ararumira, avuga ko igihe kigeze ngo bavugute umuti usharira asaba ko FARDC n’abambari bayo bakitegura kuwunywa.
Yagize ati: “Ntabwo tuzakomeza kurebera ngo baturase twifumbate. Uhereye none buri gitero kigomba kubona igisubizo gikwiye kandi tugakomeza ihame ryacu ryo kurinda abaturage bacu, kwirwanaho no gucecekesha imbunda duhereye aho zituruka. Ibindi byose rero ni ikibazo cy’igihe ariko mumenye ko dutanze umugabo ho amahanga ngo hato ejo batazasakuza.”
Intambara mu burasirazuba bwa DR Congo ikomeje guhindura isura aho buri ruhande rwakoze ibishoboka byose haba mu kongera abarwanyi kabuhariwe, ibikoresho bigezweho yemwe hakaba hanavugwa abacanshuro benshi b’abazungu barwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa. Aba bakaba biyongera ku ngabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo barahiye ko bazarwana kugeza ku mutongi wa nyuma w’amaraso.




