José Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola mu gihe cy’imyaka 38, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022 ku myaka 79 azize uburwayi.
Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola yitabye Imana ku myaka 79, nyuma y’igihe cyari gishize arwariye mu bitaro by’i Barcelone muri Espagne ku Mugabane w’Uburayi. Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wayoboye Angola kuva kuva mu 1979 kugeza mu 2017 yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Angola kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022.
Eduardo dos Santos wari amaze iminsi ari muri koma, yageze mu bitaro mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena. Uyu mugabo yitabye Imana nyuma y’iminsi mike umukobwa we witwa Tchize Dos Santos atanze ikirego mu rukiko ashinja mukase (Ana Paula dos Santos) gushaka kwica se.
Eduardo dos Santos yavuye ku buyobozi bwa Angola mu 2017 asimburwa na Perezida Joao Lourenco. Eduardo dos Santos yashakanye n’abagoreb batatu mu bihe bitandukanye harimo n’umurusiyakazi bahuye ubwo yari muri Kaminuza muri Azerbaijan. Yabyaye abana batandatu kuri aba bagore batatu harimo n’umukobwa ufatwa nk’umugore w’umuherwe wa mbere ku Mugabane wose wa Afurika.

