Abitwa Wazalendo bakomeje gukoreshwa n’Igihugu cya DR Congo mu mirwano ikomeje guhuza ingabo za Leta na M23, bazindukiye mu myigaragambyo mu Mujyi wa Goma, maze bayikomereza ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DR Congo(Petite Barriere) aho bageze basakuza cyane bavuga ko bashaka kwinjira mu Rwanda bagahangana n’inyenzi aho bavugaga ko bashaka kugera i Kigali. N’ubwo wabonaga bisa nk’amayobera, byabaye ngombwa ko abasirikare ba Leta barinda umupaka babasubiza inyuma.
Iyi myigaragambyo yari yiganjemo aba FDLR, yabaye ku asaha y’agasusuruko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023, aho abagaragambya bumvkanye baririmba indirimbo zitandukanye zo mu rurimi rw’kinyarwanda ndetse zimwe muri zo zikaba zarakoreshwaga n’ingabo za RPA ubwo zari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Aba bazalendo kandi bakaba bari bitwaje imbunda n’amasasu ahagije nk’abagiye ku rugamba.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, umuyobozi wa MONUSCO, madame Bitou Keita, yasabye Leta ya DR Congo gukura abantu mu rujijo ndetse anayisaba kwemera ko yakoze amakosa ikarenga ku myanzuro yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwayo (DR Congo), ikaba ikomeje kugaba ibitero ku barwanyi ba M23 ibeshya ko ari abiswe Wazalendo nyamara wareba neza ukabona ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ari ingabo za Leta zirwana.
Ibi kandi bije bishimangira ibiherutse kwamaganwa n’abatandukanye barimo na Leta ya Amerika basaba ko Leta ya DR Congo ikwiye kuganira n’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ko habaho imirwano nk’uko Perezida wa DR Congo akunze kubivuga muri iyi minsi ko ari gutegura intambara ku Rwanda kuko ngo yifuza kubohora abanyarwanda nyuma yo gukuraho ubutegetsi buyobowe na Perezida Paul Kagame.
Si ubwa mbere kuri uyu mupaka haba habereyeho ubushotoranyi nk’ubu kuko mu bihe bitandukanye abasirikare ba DR Congo bagiye binjira barasa ariko bakahasiga ubuzima kuko inzego z’umutekano z’u Rwanda zihora ziburira abagizi ba nabi ko ziri maso. Aba baje kwigaragambiriza mu maso y’u Rwanda mu gihe mu Bwiza kugera i Kitshanga umuriro wari mwinshi hagati ya FARDC na M23, aho M23 yari imaze kwigarurira ibice byinshi kugera no ku Mujyi wa Kitshanga, bamwe bakaba bavuze ko bishobka ko bakoze ibi kubera ikimwaro.