Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Kwibuka Politike Ubuzima Umutekano

DRC: Hashyizweho iminsi itatu yo kunamira abiciwe i Kishishe.

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 02 Ukuboza, iyobowe mu buryo bwifashisha ikoranabuhanga na Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, yemeje icyunamo cy’iminsi itatu gitangira kuri uyu wa Gatandatu kikarangira kuwa Mbere tariki 05 Ukuboza 2022, hunamirwa inzirakarengane zikomeje gupfa ariko by’umwihariko abiciwe ahitwa Kishishe muri Teritwari ya Rutshuru.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ku bw’izo nzirakarengane zimaze kuba nyinshi hagomba kuba icyunamo cy’iminsi itatu kugirango zunamirwe kandi zihabwe icyubahiro.

Abasivile bamaze kugwa mu mirwano M23 ihanganyemo n’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC ubu bamaze kugera ku bantu 109.

Ibi bibaye nyuma y’aho muri iki Cyumweru hongeye kwaduka imirwano mu gace ka Kishishe, aho bivugwa ko M23 yahanganye na FARDC n’abambari bayo, Leta ya Congo ikavuga ko muri iyo mirwano hapfuye abasivile bagera kuri 50, bivugwa ko bishwe na M23.

Ku rundi ruhande ariko, M23 yabanje kuvuga ko nta musivile yigeze yica ko abapfuye bishwe n’imitwe ifatanya na FARDC yabateye bakayirukana noneho mu guhunga ikagenda yica abasivile kugirango yanduze isura ya M23

M23 ikomeza ivuga ko yarwanye n’umutwe wa FDLR uhafite ibirindiro, ngo ari naho hari icyicaro gikuru cya Géneral Byiringiro, umuyobozi w’uyu mutwe w’iterabwoba mu gace ka Virunga, ibintu byatumye muri iyo mirwano, bivugwa ko abarwanyi ‘benshi’ ba FDLR na Nyatura bapfuye, abandi bagafatwa mpiri.

Uyu mwanzuro wo gushyiraho icyunama muri DR Congo ufashwe mu gihe i Nairobi muri Kenya, kuva tariki 28 Ugushyingo hari kubera ibiganiro byo guhuza Leta ya DR Congo n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukuyemo Umutwe wa M23 wiswe uw’iterabwoba.

Iyi nama y’abaminisitiri yemeje ko mu gihe cy’iminsi itatu y’icyunamo, amabendera yose yaba iry’Igihigu, Imiryango mpuzamahanga ndetse n’ay’ibigo byigenga cyangwa bya Leta azururutswa kugeza mu cyakabiri.

Related posts

Gakenke: Umuryango Nkunduburezi ntiwazimye ahubwo ngo uhugiye mu kwishyura amadeni yasizwe n’ishuri no gushaka uko bakora ibindi bikorwa bifasha abaturage.

N. FLAVIEN

Abarwanyi ba FDLR bari mu myitozo bakubiswe n’inkuba batatu bahasiga agatwe.

N. FLAVIEN

Musanze: Akajagari k’amashuri yigenga akorera mu bikari n’ahandi hadasobanutse kazabazwa nde?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777