Amizero
Ahabanza Amakuru Uburezi

DRC: Abarimu bo mu mujyi wa Uvira bariye karungu.

Abarimu bo mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakoze imyigaragambyo basaba kongererwa imishahara.

Ni imyigaragambyo yakozwe mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 09/10/2024, ikogwa n’abarimu bigisha mu mashuri ya Leta . Basabaga ko bazajya bahembwa 500 y’amdolari y’Amerika.

Nk’uko bigaragara mu butumwa bw’amashusho, abarimu bari muri iyo myigaragabyo babarirwa mu magana nka tatu, aho binagaragaza kandi ko bari baherekejwe n’abanyeshuri babo, imihanda bayikubise buzuye.

Mu bindi basabaga ni uko hakurwaho ubusumbane bugaragara mu bihembo aba barimu bahabwa.Kuva Kamvimvira werekeza ku biro by’u mujyi wa Uvira, umuhanda wari wuzuye abarimu bamwe muri bo bambaye imyambaro y’umukara, abandi bambaye amasashe y’umukara mu mutwe bafite n’ibyapa.

Bagendaga baririmba bavuza n’amafirimbi.Umwe muri aba barimu yagize ati: “Njyewe, umwarimu wo kuri Kotonyera, mpembwa amadorali 80, nishyura inzu $50, none se $30 azahahira iki abana?

Azabambika gute? Azabigisha gute? Ni barwara azabavuza gute?Directeur w’ishuri ribanza rya Kagogo, Kizehe Jonathan, yashimangiye ibi avuga ko imibereho y’abarimu atari myiza bitewe n’imishahara iri hasi bahabwa, ngo kuko nta n’ubwishingizi bagira bwo kwivuza.Kubera iki kibazo cy’imyigaragambyo ikunzwe gukorwa n’abarimu bo kubigo by’amashuri ya Leta muri Uvira, ababyeyi benshi bagiye bavana abana babo kuri ibi bigo bya Leta bakabajana ku bigo by’igenga.

Ubusanzwe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo abarimu barushanya imishahara bitewe n’akarere baba barimo.

Imibare yerekana ko abarimu bakorera mu mujyi wa Kinshasa, bahembwa $137 mu gihe abo mu mijyi irimo za Bukavu na Goma bahembwa $119 naho abakorera nko mu materitware ya Uvira Mwenga na Fizi n’ahandi bahembwa $85.

Related posts

Gakenke: Umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima yafatiwe mu cyuho asambana n’umwarimukazi.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Ruto uyobora Kenya.

N. FLAVIEN

Amerika yizeye ko intambara yo muri Ethiopia izarangira binyuze mu biganiro.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777