Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko yafunguye uruganda (raffinerie) rwa mbere muri iki gihugu kuva cyabahorutunganya zahabu.
Urwo ruganda rwiswe DRC GOLD Refinery S.A rwafunguwe mu mujyi wa Kalemie mu ntara ya Tanganyika, rufite ubushobozi bwo gutunganya hagati y’ibiro 500 na 600 bya zahabu ku kwezi, nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Mine.
DR Congo ni kimwe mu bihugu bikungahaye ku mabuye y’agaciro cyane ku Isi, ariko ubutegetsi bwayo bwagiye bunengwa imicungire mibi no kunanirwa kuyabyaza umusaruro mu nyungu za rubanda.
Minisitiri wa Mine, Louis Watum Kabamba yavuze ko uru ruganda ruri mu muhate wa leta wo guhindura umutungo kamere wa DRC inkingi ikomeye y’iterambere ry’ubukungu n’ubwigenge bw’iki gihugu.
Iyi minisiteri ivuga ko kubera iyi ‘raffinerie’, ku nshuro ya mbere, DRC igize ububasha bwo gutunganya amabuye yayo y’ingenzi ikazabasha kugena igiciro cyayo atunganyije mbere yo kugera ku isoko.
Iyi minisiteri ivuga ko iyi ‘raffinerie’ ifite ubushobozi bwo gutunganya zahabu kugera ku rwego rwa nyuma aho isohoka ari imitambiko izwi nka ‘lingots d’or’ cyangwa ‘gold bars’ ijyanwa ku isoko.
Zahabu nyinshi idatuganyije ya DR Congo igera ku masoko mpuzamhanga cyane cyane yo mu mijyi yo mu burasirazuba bwo hagati mu buryo bwa magendu.
Kinshasa ivuga ko iyi ‘raffinerie’ ya zahabu igiye kurengera inyungu z’Igihugu maze amaherezo umutungo kamere wungukire byuzuye rubanda rwa Congo.
Ibihugu bikize byo mu burengerazuba nibyo bifite ijambo rinini ku bucuruzi bwa zahabu n’andi mabuye y’agaciro ku masoko mpuzamahanga kubera ibyemezo by’ubuziranenge (certification) bitangwa n’ibigo by’ibi bihugu.

