Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

DR Congo: Igisirikare gikomeje gusaba Sena kwambura Kabila ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe.

Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabye Sena y’iki gihugu gukuraho Joseph Kabila ubudahangarwa bwose kugira ngo bumukurikirane ku byaha bikomeye birimo ubwicanyi n’ubugambanyi.

Uruhande rwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida kuri ubu akaba ari umusenateri ubuzima bwose nk’uko biteganywa n’itegekonshinga ku wabaye Perezida wa DR Congo, mu kwezi gushize ubucamanza bwatangaje ifatirwa ry’imitungo ye, ubwo byavugwaga ko yagarutse mu gihugu ariko akajya i Goma ahagenzurwa na M23 n’ubwo nta gihamya cyemeje neza ko yagiyeyo ndetse n’aho ari ubu.

Mu itangazo ryasohowe mu ijoro ryo kuwa gatatu, Minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba, yavuze ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabye Sena kwambura Joseph Kabila ubudahangarwa nka senateri kugira ngo bushobore kumukurikirana.

Yavuze ko ubwo bushinjacyaha bufite “ibimenyetso simusiga” ku “ubugambanyi, ubwicanyi, kuba mu mutwe wigometse, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu”, ibyaha avuga ko bibera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Joseph Kabila ntacyo aravuga kuri ibi byaha bikomeye Mutamba yavuze ko ashinjwa. Mu Kwezi kwa kabiri (Gashyantare) uyu mwaka, Perezida Tshisekedi yavuze ko Kabila ari we muntu “nyawe uri inyuma y’ibi byose”, amushinja gufasha umutwe wa M23.

Mu Kwezi kwa gatatu (Werurwe), Joseph Kabila yabwiye abanyamakuru muri Afurika y’Epfo ati: “Iyo mba mfatanyije na M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane n’uko bimeze uyu munsi.”

BBC yatangaje ko abashyigikiye Joseph Kabila muri DR Congo bashinja Leta ko imaze igihe ikora ibikorwa birimo gufatira imitungo ye mu gihugu no kwibasira bamwe mu bo mu ishyaka rye bitwaje impamvu mpimbano.

Joseph Kabila w’imyaka 53, yabaye Perezida wa DR Congo imyaka 18 kuva mu 2001 ubwo yari afite imyaka 29, nyuma yuko se Laurent Désiré Kabila yari amaze kwicwa arashwe, ava ku butegetsi muri 2019 ubwo yari asimbuwe na Tshisekedi bivugwa ko bari bumvikanye ko azayibora manda imwe gusa n’ubwo yaje kwiyongeza n’iya kabiri.

Mu buryo buzwi, Joseph Kabila aheruka muri DR Congo mu Kwezi kwa 12 (Ukuboza) 2023 ubwo yahavaga mbere y’amatora. Umuvugizi we Barbara Nzimbi yatangaje kenshi ko Kabila yavuye mu gihugu ku mpamvu z’amasomo muri Kaminuza ya Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ibikorwa bye hanze ya DR Congo byakomeje gutera inkeke ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo kugeza ashinje Joseph Kabila ko ari we uri inyuma y’inyeshyamba za M23 na Corneille Nangaa, wigeze kuba umuntu wa hafi cyane ya Kabila akaba ari nawe wari ukuriye Komisiyo yigenga y’Amatora ubwo aba bombi basimburanaga.

Sénateur à vie, Joseph Kabila ari gusabirwa kwamburwa ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe ku byaha bikomeye.

Related posts

Ibyiza ntagereranywa ku bakunda kurya ibihaza buri munsi.

N. FLAVIEN

Menya byinshi ku ‘isata’ yagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo muri Musanze benshi bakemeza ko ibyo babonye ari amayobera.

N. FLAVIEN

Abarwaye indwara y’Ubushita bw’Inkende bagaragaye mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777