Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

DR Congo: FARDC n’abacanshuro bagerageje gufata Bwiza M23 ibabera ibamba.

Guhera mu ma saa Saba z’igicuku (01:00AM) kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023, imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya M23 n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC ziyambitse isura ya Wazalendo ukongeraho abacanshuro bo muri Wagner, abasirikare bo mu Burundi n’abandi mu bice bya Bwiza, kugeza ubu ariko M23 ikaba yababereye ibamba.

Amakuru yatangajwe n’imbuga nkoranyambaga zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeza ko saa Saba n’iminota 10 ari bwo urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana mu bice by’ahitwa mu Gihonga hafi ya Bwiza aho bivugwa ko Wazalendo bashakaga gutungura M23 ngo bayikure ku butaka bwabo bwa Bwiza yigaruriye.

Andi makuru ariko atangwa n’abegamiye kuri M23, aremeza ko Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC n’abo bafatanyije urugamba ( FDLR, Wagner, abarundi, MaiMai, Nyatura,…) bitwikiriye igicuku bagatangira kumisha ibisasu biremereye mu Bwiza. Nyamara ngo bakaba bakoze ibi birengagije ko hari ibihumbi by’impunzi z’abaturage bahahungiye.

Kuri aba, ngo basanga uku kurasa ibisasu biremereye mu baturage ari ibyaha by’intambara bikomeje gukorwa na Leta ya DR Congo, bagasaba ko Umuryango mpuzamahanga wabikurikirana ndetse byaba na ngombwa abayobozi babiri inyuma bagahanwa kuko ngo aba baturage baje mu Bwiza bahunze ubwicanyi bwo mu bice bitandukanye bya Masisi nka Kirolirwe, ahitwa ku Nturo batwikiwe urusisiro rwose ndetse abandi baricwa.

Ukoresha amazina ya Bertrand Bisimwa (Umuyobozi wa M23), kuri X yahoze yitwa Twitter, yanditse avuga guhera 01:12 kuri uyu wa Gatandatu, Ingabo za Kinshasa n’abo bafatanya barimo FDLR, abacanshuro n’imitwe yitwaje intwaro, bifashishije imbunda ziremereye bateye inkambi y’impunzi yo mu Bwiza ngo umugambi wabo ukaba kumaraho abarokotse ubwicanyi bw’i Masisi bahahungiye.

Muri ubu butumwa, Bertrand Bisimwa asa nk’utanga ihumure avuga ko Ingabo za M23 zitwa ARC (Armée Revolutionnaire Congolaise) zikomeje kwitwara neza ku rugamba ku buryo ngo zagumanye ibirindiro byazo bizaibashisha gukomeza kurinda izi mpunzi nyinshi ziri mu Bwiza ndetse no gukomeza kwirwanaho nk’uko zabyiyemeje mu gihe Leta ikomeje kwinangira ku ngingo irebana n’ibiganiro.

Iki gitero cya FARDC n’abayifasha kibaye mu gihe hari hamaze iminsi hafi itanu hari igisa nk’agahenge hagati y’impande zombi zihanganye muri iki gice cy’Uburasirazuba bwa DR Congo cyane cyane muri Teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo zo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

N’ubwo imirwano itararangira, amakuru ava ku mirongo y’urugamba aremeza ko ngo ingabo za Leta, FARDC n’aba fasha bazo, batangiye kwiruka nk’uko basanzwe babigenza kuko aha mu Bwiza bamaze gushaka kuhigarurira ubugira nka kane ariko M23 ikababera ibamba kuko itifuza na rimwe gutakaza aka gace kayifasha kuba yajya muri Rutshuru ndetse na Masisi mu buryo buyoroheye.

Magingo aya, imbunda ziremereye n’amasasu mato bi kumvikana mu duce twa Kavenu na Rushavuti aho bivugwa ko FARDC yaba yaje n’ubundi muri ya tekiniki yo gukoresha ubwinshi kandi igaturuka mu byerekezo bitandukanye yibwira ko ari bwo ibasha gutsimbura M23 mu gace ka Bwiza gafatwa nk’izingiro ry’urugamba muri Masisi na Rutshuru.

Impunzi z’abanyekongo bavuga ikinyarwanda zavuye muri Masisi n’ahandi zihungira mu Bwiza zikomeje kuraswaho ibisasu biremereye na FARDC n’abacanshuro bayo.
Bamwe mu basirikare bakuru ba ARC ( Armée Revolutionnaire Congolaise).

Related posts

M23 ikomeje kwigaririra Teritwari nshya muri Kivu y’Amajyepfo.

N. FLAVIEN

Ubwongereza bwasubije Nigeria akayabo k’amafaranga yari yaribwe n’uwahoze ari Guverineri

N. FLAVIEN

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje kwikura muri UNESCO.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777