Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

DR Congo: Baratakambira FARDC ngo irinde agace ka Sake kugarijwe bikomeye na M23.

Sosiyete Sivile ikorera muri Gurupoma ya Kamuronza, Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa DR Congo, yasabye Guverinoma yabo gukora iyo bwabaga, ikarinda agace ka Sake kari mu mazi abira kubera M23.

Uwitwa Leopold Muisha Busanga wo muri Sosiyete Sivile ikorera muri Gurupoma ya Kamuroza, avuga ko ubutegetsi bwa DR Congo bugomba gushyira igitutu ku gisirikare cya Leta, FARDC, kikabasha gukumira M23 ikomeje gusatira Centre ya Sake ndetse ngo bikarushaho gushyira Goma mu kaga.

Akomeza avuga ko nyuma yo gufata agace k’ubukerarugendo ka Mushaki, kuri ubu M23 iri kwerekeza muri Centre ya Sake kandi ko yamaze gufunga imuhanda ya Sake-Masisi na Sake-Kitshanga.

Yongeraho ko Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC zigomba kurinda Sake ku kiguzi icyo ari cyo cyose bitewe n’uko aka gace kahindutse ihuriro ry’impunzi nyinshi zahunze imirwano FARDC ihanganyemo na M23 ndetse ko izi nyeshyamba zikomeje kwigarurira uduce twinshi twegereye Sake kandi mu buryo bworoshye.

Mu gace ka Sake habarizwa impunzi nyinshi zaturutse muri Kitshanga, Burungu, Kingi, Neenero na Malehe bakaba bikanga ko mu gihe M23 yagera muri aka gace, izi mpunzi zabura aho zerekeza zikiroha mu mujyi wa Goma kuko indi mihanda yekeza Masisi na Rutshuru yamaze gufungwa na M23.

Hari amakuru atugeraho avuga ko ariko izi mpunzi ndetse ngo n’abasirikare benshi ba Leta bakomeje guhunga berekeza iya Minova kuko ngo batizeye neza umutekano w’aha i Sake kandi ngo bakaba badashobora kwerekeza i Goma kuko ngo amaherezo bakisanga mu Rwanda, Igihugu bashinja gufasha M23.

M23 ivuga ko itigeze ifunga imihanda mu duce yigaruriye, ahubwo ko ahubwo ubutegetsi bwa DR Congo, aribwo bubuza abaturage kwerekeza mu duce igenzura kubera impamvu za Politiki, ibintu ivuga ko bigamije kwicisha abaturage inzara.

Abarwanyi ba M23 mu bice bya Masisi bambariye urugamba rwo kurengera abavuga ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa.

Related posts

DRC: Abanyeshuri b’i Rutshuru batorotse ikigo bigamo bajya muri M23.

N. FLAVIEN

Bigogwe: Nyuma yo gufasha abatishoboye bahuye bagaragaza impano.

N. FLAVIEN

U Rwanda rwategetse abadipolomate b’u Bubiligi kutarenza amasaha 48 bakiri ku butaka bwarwo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777