Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA yakoze impanuka ikomeye gusa Imana ikinga ukuboko.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, MacKenna, yemeje ko yakoze iyi mpanuka, gusa ntiyasobanura byimbitse uko byamugendekeye. N’ubwo atasobanuye byinshi, urebye ifoto y’imodoka ye yashyize kuri Twitter, uhita ubona ko yangiritse cyane ikizuru, gusa amakuru akaba avuga ko kwangirika kwayo kwatewe n’uko yagonze ipoto y’amashanyarazi.
N’ubwo imodoka ye yangiritse ariko, yaje gutangaza ko ameze neza. Ati: “Umugabo wo mu Ijuru [Imana] yavuze ati ‘ndacyagukeneye’. Meze neza kandi ndi gukira. Ndashima!”
Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna akunzwe mu biganiro bitandukanye, haba kuri Magic Voice no kuri Televiziyo y’Igihugu, yemwe no ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter ukaba usanga benshi bamukurikira bitewe n’ukuntu akunda kugaragaza ibitekerezo bye akenshi yibanda ku makuru y’imyidagaduro, ibizwi nka Showbiz n’ibindi.


1 comment
Cyubahiro ibye byari bisojwe kbsa. Imana ikomeze imuhumurize