Amizero
Umutekano

CP Bizimungu yahawe inshingano muri MINUSCA

CP Bizimunu agiye kuyobora ishami rya Polisi muri MUNISCA

Komiseri wa Polisi (CP) Bizimungu Christophe kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena yasesekaye I Bangui mu murwa mukuru w’igihugu cya Centrafrique aho yahawe inshingano zo kuyobora ishami rya polisi ry’Umuryango w’Abibumbye riri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu rizwi nka MINUSCA (Multidimensional Stabilization Mission in Central African Republic).

Inshingano CP Bizimungu yahawe azisimbuyeho Umufaransa General Major Pascal Champion wari uzimazeho imyaka 2 kuko yazitangiye muri 2019.

Babicishije kuri Twitter yabo, ishami rya Polisi rya MINUSCA ryavuze ko nta gushidikanya ubunararibonye CP Bizimungu Christophe akuye muri polisi y’u Rwanda buzafasha mu kubungabunga umutekano no kubaka amahoro arambye muri Centrafrique.

U Rwanda ruza ku isonga mu kugira ingabo nyinshi (1,356) ndetse n’abapolisi (470) kandi bose bahora bashimirwa uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro ndetse no gusana igihugu mu bice bitandukanye.

Mu yindi mirimo yigeze gukora, CP Bizimungu yabaye umuyobozi w’ubushinjacyaha bwa gisirikare, mbere yuko ahabwa inshingano muri Polisi y’u Rwanda. Yanayoboye kandi ishami ryari rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi, mbere yuko iryo shami rivaho maze izo nshingano zigahabwa RIB. Kugeza ubu yari umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ishami rya Polisi rya MINUSCA rigiye kuyoborwa na CP Bizimungu Christophe ririmo abapolisi bagera kuri 1,904 bakomoka mu bihugu 10, harimo umunani byo muri Afurika na bibiri byo ku mugabane wa Aziya.

Related posts

Ingingimira mu biganiro bya Nairobi byarangiye hagati ya Leta ya DRC n’imitwe iyirwanya.

N. FLAVIEN

Cabo Delgado: Perezida Paul Kagame na mugenzi we Philipe Nyusi baganiriye n’itangazamakuru.

N. FLAVIEN

Perezida Macron w’u Bufaransa yageze i Kinshasa mu ruzinduko rutavugwaho rumwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777