Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, Amavubi yabuze itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma ihuza amakipe y’Ibihugu mu bakinnyi bakina imbere mu Bihugu byabo, itsinzwe na Ethiopia bari banganyije ubusa ku busa mu mukino wa mbere.
Mu gushaka itike yo kwitabira imikino ya CHAN 2023 izabera muri Algeria, umukino wo kwishyura wahuje u Rwanda na Ethiopia warangiye rutsinzwe na Ethiopia igitego 1-0 kuri sitade ya Huye iherereye mu Karere ka Huye.
Mu mukino ubanza wahuje amakipe yombi wabereye kuri Benjamin Mkapa Stadium muri Tanzania, u Rwanda na Ethiopia banganyije ubusa ku busa, ibintu byasabaga Amavubi gutsinda kugirango akomeze mu kindi cyiciro.
