Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

CECAFA Kagame Cup: Al Hilal Omdurman yatsinze APR FC iyibuza gukabya inzozi

Inzozi za APR FC zo kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024 zashyizweho akadomo, nyuma yo gutsindirwa na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani ibitego 3-1 mu minota 30 y’inyongera kubera ko iminota 90 yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Uyu mukino wa 1/2 cy’irushanwa wari utegerejwe cyane watangiye amakipe yigana, ariko nta buryo bwabonetse mu minota 25 ya mbere. APR FC ni yo yabonye uburyo bwa mbere bukomeye, maze ku munota wa 30, William Togui atsinda igitego cya mbere nyuma yo gucomekerwa umupira mwiza na Memel Dao, bituma Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda isoza igice cya mbere iyoboye.

Al Hilal yazanye imbaraga nyinshi, igerageza gusatira ariko umunyezamu Ruhamyankiko Ivan akuramo imipira myinshi. APR FC nayo yashakaga igitego cya kabiri binyuze kuri Ruboneka Jean Bosco na Dao, ariko ntibyagira icyo bitanga. Ku munota wa 70, Al Hilal yatsinze igitego ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko habayeho kurarira.

Ikipe y’abanya Sudani yakomeje kotsa APR FC igitutu maze ku munota wa 82 Abdelrazig Taha atsinda igitego cyo kwishyura nyuma y’uko Ruhamyankiko akuyemo umupira, ugahita usanga rutahizamu wa Al Hilal ahagaze neza akawusongamo. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 1-1, hongerwaho iminota 30 y’inyongera.

Mu ntangiriro zayo, ku munota wa 93, Ruboneka yatanze umupira nabi, wifatirwa na rutahizamu Sunday Damirale ahita awutwara atsinda igitego cya kabiri cya Al Hilal. APR FC ihita icika intege, maze ku munota wa 106 Ahmed Salem atsinda icya gatatu nyuma y’ikosa ry’umunyezamu Ruhamyankiko, inzozi za APR FC zirangirira aho.

Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Al Hilal na APR FC zihurira muri ½ mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup dore ko n’umwaka ushize aya makipe yari yahuriye ku kibuga cya KMC ubwo APR FC yatsindaga kuri penaliti 5-4 nyuma y’aho iminota isanzwe yari yarangiye banganya ubusa ku busa.

Al Hilal izahura ku mukino wa nyuma na
Singida Black Stars yageze kuri uyu mwanya itsinze KMC FC 2-0. APR FC izakinira umwanya wa gatatu ikazahura na KMC buri wese areba ko byibuze yakwegukana uyu mwanya ukamuhoza aamrira.

APR FC yabanje kwihagararaho ariko mu minota y’inyongera biranga itsindwa 3-1.
Singida Black Stars yageze ku mukino wa nyuma itsinze KMC FC 2-0.

Related posts

Nyabihu: Ushinzwe umutekano mu Mudugudu arakekwaho kwica umunyerondo amuteye icyuma mu gatuza.

N. FLAVIEN

Sudan: Igisirikare cyishe kirashe abantu batatu mu bigaragambya.

N. FLAVIEN

FARDC na M23 barashinjanya kubangamira inzira y’amahoro.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777