Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Byagenze gute ngo abarundi na Wazalendo basubire muri Kaziba yari yafashwe na M23?

Nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bigaruriye agace ka Kaziba gaherereye muri Kivu y’Amajyepfo ariko ntibagatindemo kuko bahise bakomeza nyuma yo kuhava nta mirwano ibaye, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, ririmo ingabo z’u Burundi, iza DR Congo n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo ryahise rihagaruka ndetse batangira no gukwiza amakuru atari yo ko batsinze umwanzi wari wafashe ako gace.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Werurwe 2025, ni bwo abarwanyi ba M23 bafashe agace cyangwa se Centre ya Kaziba, nyuma yo kuyirukanamo ingabo z’u Burundi, FARDC hadasigaye n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR nyuma y’igitero gikomeye kandi cyakozwe mu buryo budasanzwe kuko bumvaga ko M23 idashobora kubameneramo mu buryo bworoshye.

Kaziba ni imwe muri Sheferi (Chefferie) ebyiri zigize Teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuko nyuma yayo haza Sheferi (Chefferie) ya Ngweshi. M23 ikimara gufata iki gice yahise ikomeza imirwano ifata n’ibindi bice byarimo ingabo z’u Burundi biri mu misozi iri hagati ya Kaziba na Rurambo ahazwi nk’i Mulenge nk’uko tubikesha MCNews.

N’ubwo hajya kwegerana, aha ho ni muri Teritwari ya Uvira ndetse bakaba barahise bakomerezaho binjira muri Rurambo nyiri izina ahatuwe n’Abanyamulenge, aho hagaragaye n’amashusho y’aba barwanyi ba M23 bari kwakirwa n’Abanyamulenge bigaragara ko byari ibyishimo bidasanzwe. Ibi ngo bikaba byaratewe n’igihe kinini aba banyamulenge bari bamaze mu mibabaro kuko bakunze kwibasirwa n’ingabo za Leta ya Kinshasa ifatanyije n’abarundi.

Amakuru yemeza ko M23 yirukanye ririya huriro ririmo n’ingabo z’u Burundi zari muri iyo misozi maze ngo zihungira mu bice biri hafi neza y’umujyi wa Uvira birimo ahitwa Luvungi na Remela ndetse n’ahandi. Abahaye amakuru MCN bemeza ko n’ubwo abarundi na FARDC birutse, M23 nayo nta basirikare yasize aha muri Kaziba, ibyatije umurindi rya huriro ryari ryahunze maze mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu bongera kwinjira muri aka gace, ibyo bigambye bavuga ko ari intsinzi ikomeye banesheje M23.

Umwe mu baturage bo muri aka gace yagize ati: “Binjiye muri Kaziba kandi. Aba bajura bo muri Wazalendo bagarutse i Kaziba, bari kumwe n’ingabo z’u Burundi ndetse na FDLR. Ntabwo twishimiye kongera kubona izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta, kuko baratwiba, bashinga n’amabariyeri yo kutwambura, mbese nta kindi bashoboye ndetse banabuza abaturage ba Kaziba kujya gucururiza mu bice bigenzurwa na M23.”

Aba baturage bavuga ko batumva ukuntu M23 yahavuye kuko ngo bari batangiye kwishima bizeye ko noneho imodoka zijyana zikanavana ibicuruzwa i Bukavu na Kamanyola zitazongera guhagarikwa na Wazalendo kuri ubu ariko ngo bakigaruka bakaba bahise bongera kuzihagarika muri Centre ya Kaziba bakazaka imisoro ndetse n’ubundi bwambuzi ku buryo ngo ushatse gutera amahane yicwa.

Kuba M23 yaravuye muri Kaziba byongeye gutuma umutekano usubira habi cyane bitandukanye n’iminsi igera kuri itatu cyamaze kitagenzurwa n’iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa kuko bwo wasangaga abaturage batuje ndetse ntacyo bikanga kijyanye n’ubwambuzi ndetse n’ubwicanyi.

Kuri ubu abarwanyi ba M23 barabarizwa i Mulenge, cyane cyane muri Rurambo, ibyatumye Abanyamulenge bashima Imana aho bavuga ko Imana yabatabaye inyuze mu bana babo ari bo M23. Bikaba bivugwa ko gufata Kaziba bwaba bwari uburyo bwo kugirango bakomeze bagere i Mulenge bitandukanye n’ibyakwijwe n’itangazamakuru ryegamiye kuri Kinshasa ndetse n’abarundi bo bemeza ko barashe bikomeye M23 bakayikura aha Kaziba.

M23 yinjiye muri Kaziba yishimirwa n’abaturage ariko ntiyahatinze kuko isa nk’iywhanyuze igenda.

Related posts

Burera: Kwihengekera agakono no kurya mu tubari bivugwa ku bagabo biracyatiza umurindi igwingira mu bana.

N. FLAVIEN

M23 yatanze impuruza ku biri gukorerwa abatutsi b’i Masisi.

N. FLAVIEN

Umutwe wa M23 wakuye abasirikare 130 ba DR Congo mu bitaro bari bihishemo

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777