Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubukungu Ubuzima Umutekano

‘Burya koko ngo umwambi wishinga umuheto bitari bujyane’. Amerika iri he ngo itabare Ukraine ?

Ni kenshi Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yumvikanye yemeza ko ashyigikiye Ukraine, ndetse ko aniteguye kurwanya uwo ari we wese wahirahira ayigabaho ibitero. Gusa kuri ubu bisa nk’ibyamaze guhinduka kuko Biden yamaze gutangaza ko nta gahunda yo kohereza ingabo muri  Ukraine afite, ko ariko uzatera OTAN we bazahangana.

Ikizwi ni uko ubutegetsi bwa Biden bwakomeje kuburira ko Uburusiya bugiye gutera kandi buvuga ko ibyo bizahungabanya uko isi yifashe, bwagiye buburira kandi ko Uburusiya buzabona ingaruka zabyo. Gusa Biden yagiye anavuga ko abanyamerika badashaka kurwana, nubwo abarusiya bo babitangiye.

Byongeye, yanze kohereza ingabo muri Ukraine gutabara abaturage ba Amerika bariyo, ahubwo yavanyeyo n’abasirikare bari bahari bakora nk’abajyanama n’abakurikirana uko ibintu byifashe.

Kubera iki yafashe iyi ngingo mu gihe gikomeye ku bubanyi n’amahanga bw’ubutegetsi bwe? Hari ababonako yabikoze kubera inyungu z’umutekano w’Igihugu:

Bwa mbere, Ukraine si umuturanyi wa Amerika. Nta birindiro by’ingabo za Amerika bihari. Nta bucukuzi bukomeye bw’ibitoro ifite, kandi si Igihugu gicuruzanya cyane na Amerika. Ubundi izi ni zimwe mu mpamvu abategetsi ba Amerika bashobora kwiha kugira ngo bohereze ingabo aho bashaka. Ariko inyungu nk’izo sizo zashingiweho n’abaperezida babanje ubwo bamenaga amaraso n’amafaranga mu bindi bihugu, nko mu 1995, ubwo Bill Clinton yoherezaga ingabo mu ntambara yakurikiye gutembagazwa kwa Yugoslavia. Mu 2011 Barack Obama akora nk’ibyo muri Libya, aho hombi ku mpamvu ziswe iz’uburenganzira bwa muntu.

Mu 1990, George H W Bush yavuze ko impamvu y’ibitero bye mu kigobe ari ukuvana Iraq muri Kuwait no kurinda ubutegetsi bugendera ku mategeko ubw’igitugu. Abategetsi bo hejuru mu butegetsi bwa Biden bavuga gutyo iyo basobanura ikibazo Uburusiya buteye ihame mpuzamahanga ry’amahoro n’umutekano. Ariko bakomeje kuvuga ibihano nk’uburyo bwo gusubiza Uburusiya, gukoresha igisirikare ntibirimo.

Biden yagiye ahinduka agera ku kwemera politiki yo kwirinda imirwano no gukoresha igisirikare. Yashyigikiye ibitero bya Amerika mu myaka ya 1990 mu gukemura ibibazo by’amoko mu karere ka Balkan. Yatoye kandi yemeza igikorwa cy’inabi cyo gutera Iraq mu 2003. Ariko kuva icyo gihe yagiye agaragaza gutinya gukoresha ingufu za gisirikare za Amerika. Yanenze ibitero bya Obama muri Libya hamwe no kongera ingabo muri Afghanistan. Ashimangira cyane iby’itegeko rye ryo kuvana ingabo zabo muri Afghanistan nubwo byateje ibibazo n’akaga kuri rubanda.

Ukuriye ububanyi n’amahanga bwe, Antony Blinken afatwa nka somambike we ku bijyanye n’ububanyi n’amahanga mu myaka 20 ishize amuri iruhande, we yavuze ko inyungu z’igihugu ari cyane cyane kurwanya ihindagurika ry’ikirere, kurwanya ibyorezo ku isi, no kurushanwa n’Ubushinwa aho kohereza ingabo mu bibazo runaka.

Ikusanyabitekerezo rya AP-NORC riheruka ryerekanye ko 72% by’abaturage babajijwe bifuza ko Amerika igira uruhare ruto mu makimbirane ya Ukraine n’Uburusiya, cyangwa se ntihabe na ruto. I Washington, iyi ntambara iri mu biganiro by’abagize inteko ishingamategeko bari gusaba ibihano bikomeye kurusha ibindi u Burusiya. Yewe n’amwe mu majwi yakunze gushyigikira gukoresha ingufu, nk’iry’umurepubulikani senateri Ted Cruz ntashaka ko Biden yohereza ingabo muri Ukraine ngo atangire intambara yo kurasana na Putin.

Senateri Marc Rubio, undi nawe wakunze gushyigikira kohereza ingabo hanze ya Amerika, yavuze ko intambara hagati y’ibihugu bifite intwaro kirimbuzi kurusha ibindi ku isi nta muntu yabera nziza.

Kuri ibi kandi, hiyongeraho umutekano w’Isi ushobora kujya mu kaga bitewe n’intwaro kirimbuzi z’ibihugu byombi. Biden ntashaka gushoza intambara y’isi mu gihe yatuma haba imirwano y’ingabo z’Uburusiya n’iz’Amerika muri Ukraine, kandi yakomeje kubivuga na mbere. Mu ntangiriro z’uku kwezi yabwiye NBC ati: “Ntabwo ibi ari nko guhangana n’umutwe w’iterabwoba. Turavuga kimwe mu bihugu bifite igisirikare kinini ku isi. Ibi ni ibintu bikomeye cyane, kandi bishobora kumera nabi vuba vuba“.

Gusa Biden yakomeje kohereza ingabo i Burayi no kohereza ahandi izari zihasanzwe, gukingira ibihugu biri muri NATO bituranye na Ukraine. Ibi ni ukwizeza ibihugu byahoze muri repubulika z’Abasoviyeti bifitiye ubwoba n’impungenge Putin wifuza ko NATO isubira inyuma ikava mu burasirazuba bw’Uburayi. Gusa ibitero by’Uburusiya muri iki cyumweru byazamuye ubwoba bw’intambara ishobora kuba ngari igihe yarenga Ukraine by’impanuka cyangwa ku bushake bw’Uburusiya. Icyo cya nyuma cyaba gikomeye kuko cyateza gukoresha ingingo ya gatanu ya OTAN yo gutabarana. Gusa ibyo byombi icyaba, cyakwinjiza Amerika mu mirwano.

Biden aheruka kuvuga ati: “Nagera [Putin] mu bihugu bya NATO, tuzabyinjiramo [mu mirwano].” Perezida Zelensk  wa Ukraine, we yavuze ko yatereranywe n’abo mu burengerazuba ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwanzi akaba akomeje kwangiza byinshi.

BBC.

Perezida Joe Biden wa USA
Imvura ya Misile imaze kwangiza Kyiv

Related posts

Igitego rukumbi cya Muhadjili gifashije AS Kigali gusezerera KCCA muri CAF confederations Cup.

N. FLAVIEN

M23 yarahiriye guhagarika Jenoside iri gukorerwa abatutsi mu Burasirazuba bwa DR Congo.

N. FLAVIEN

Perezida Paul Kagame yambitswe umudali uhabwa inshuti z’akadasohoka za Guinea Bissau [Video]

N. FLAVIEN

4 comments

Nshimiyimana February 26, 2022 at 6:59 AM

mubyukuri america itayagacyiro & europeen contry abagiye kurwana muri irak & tilpoli murihe .organisation du trete de latlantique nord where are you antonio guteless kuberiki adatabara, nagahomamunwa guterwa ukaburugutabara mwisihari miliard 6 zabantu bagenzi dusengere ucrainian peuple

Reply
Bigirimana February 26, 2022 at 7:00 AM

Arikoc habaye iyi si nibyo byaba byiza?
America irahari kandi zerensky bamuhaye ibikoresho niyirwaneho ,

Reply
Nasoro Said February 26, 2022 at 8:27 PM

Igihe Cyose iyo ukomeye uba ukomeye.isi yose se nyibonye,Putine yavuzeko uwariwewese witambika.Amumena.niyompamvu.bahisemo kuvugira numatama tama

Reply
Munyampeta Jean Marie February 26, 2022 at 8:31 PM

Now Putin mu bicu, USA Dawn, OTAN meaningless

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777