Inama idasanzwe yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023, yategetse impande zose ziri mu mirwano muri DR Congo guhagarika imirwano ako kanya.
Iyi nama idasanzwe yitabiriwe n’abaperezida batandatu muri barindwi b’Ibihugu bigize EAC kuko uwa Sudani y’Epfo yohereje intumwa (Minisitiri w’ibikorwa bya EAC) kuko Salva Kiir ahugiye mu kwakira Nyirubutungane Papa Francis uri mu Gihugu cye kuva kuwa Gatanu w’iki Cyumweru nyuma yo kuva muri DR Congo.
Iyi nama idasanzwe ibaye mu gihe imirwano ikomeye cyane imaze iminsi hagati ya M23 n’ingabo za Leta, FARDC n’abambari bazo barimo FDLR, MaiMai ndetse n’abacancuro ba Wagner bo mu Burusiya, ibikomeje gutuma umwuka urushaho kuba mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo.
Itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC ryasohowe n’ibiro bya Perezida w’u Burundi (Ntare Rushatsi), ntirivuga by’umwihariko umutwe runaka, ahubwo ritegeka gusubira inyuma kw’imitwe yose yitwaje intwaro harimo n’iyo mu mahanga.
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja iy’u Rwanda kohereza ingabo zidasanzwe (RDF Special Forces) n’ibikoresho bigezweho ku ruhande rw’umutwe wa M23, ikavuga ko iyi ari intambara u Rwanda rwashoje kuri DR Congo kuko ngo bitumvikana ukuntu inyeshyamba zagira imbaraga nyinshi nk’izo M23 igaragaza uyu munsi.
Leta y’u Rwanda nayo ivuga ko ingabo za Leta ya Congo, FARDC zirwana zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba zitandukanye zirimo na FDLR ikomeje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere nyuma y’uko benshi mu bayigize basize bahekuye u Rwanda bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse kuri aba hakiyongeraho n’abacancuro ba Wagner yo mu Burusiya.
Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC ivuga ko aya makimbirane ari ikibazo cy’akarere kose cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politike kandi ishimangira ko hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose. Yategetse ko abakuru b’ingabo b’ibihugu by’akarere bazahura mu cyumweru kimwe bashyireho gahunda nshya yo kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Bujumbura.
Iyi nama yanzuye ko “Utazayubahiriza azaregerwa ukuriye iyi nama nawe ahite abiganiraho n’abayigize. Nyamara ariko abarebera ibintu hafi bakaba basanga ibyemezo by’iyi nama bidatandukanye cyane n’ibyagiye bifatirwa mu biganiro by’i Nairobi, n’i Luanda ariko kugeza ubu bisa n’ibitarubahirijwe ngo bitange umusaruro ukenewe wo guhagarika amakimbirane.
Ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’inama ya Bujumbura ni cyo cyo gutega amaso, cyane cyane umwanzuro wo guhagarika imirwano imaze hafi umwaka yubuye hagati ya M23 n’ingabo za Leta imaze gutuma abarenga ibihumbi 400 bava mu byabo muri Rutshuru, Nyiragongo na Masisi, abasivile n’abasirikare benshi nabo bakaba bamaze gupfa.
Nyuma yo kwigarurira hafi Teritwari ya Rutshuru yose ndetse ikaba igenzura bimwe mu bice bya Nyiragongo, M23 imaze iminsi yerekeje iminwa y’imbunda muri Teritwari ya Masisi bivugwa ko ituwe cyane n’abo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ikinyarwanda bakaba ari na bamwe mu bibasiwe n’Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC n’abambari bazo.
Kugeza ku wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, M23 yari imaze kwigarurira ibice byinshi bya Masisi birimo Umujyi muto w’ingenzi wa Kitchanga ndetse hakaniyongeraho imisozi miremire ibaha ububasha bwo gufata Sake nta mananiza, iyi ikaba iherereye ku birometero nka 25 mu Burengerazuba bwa Goma, Umujyi kugeza ubu usa nk’uri mu makuba kubera ibura ry’ibyangombwa nkenerwa kuko inzira zose ziwugemurira zafunzwe.


