Amizero
Imyidagaduro

Bruce Melodie agiye gukora ibitaramo mu bihugu bitandatu

Nyuma yuko muri Gashyantare 2021 Itangishaka Bruce uzwi ku mazina ya Bruce Melodie atangaje ko yasinyanye amasezerano na Clouds Entertainment ihagarariwe mu Rwanda na Ndayisaba Lee ngo abe ariyo ikurikirana inyungu ze muri muzika, uyu muhanzi yatangaje ko ubu agiye kuzenguruka isi akora ibitaramo mu bihugu bitandukanye. Nibyo bitaramo bya mbere byo kuzenguruka isi (Tour) uyu muhanzi agiye gukora, mu myaka isaga icumi amaze mu ruhando rwa muzika yo mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Clouds Entertainment buvuga ko ibi iziye igihe kuko aribwo umuziki wa Bruce Melodie uri kuva ku rwego rwo mu Rwanda, ugana ku kwigarurira n’imitima y’abanyamahanga. Ibi bitaramo bizatuma Bruce Melodie acurangira abakunzi be mu bihugu bitandatu aribyo Burundi, Kenya, u Bubiligi, u Bufaransa, Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiro uyu muhanzi aherutse kugirana na New Times dukesha iyi nkuru, Bruce Melodie yatangaje ko amaze gukora indirimbo zihagije ku buryo ngo bimuha icyizere cyo kuba yataramira abakunzi ba muzika mu bihugu azanyuramo. Kuri we kandi ngo ni amahirwe yo guhura n’abakunzi be batari bakamubonye ku rubyiniro ndetse no kumenya mu by’ukuri urwego ahagazeho.

Benshi bafata Bruce Melodie nk’utwaye ibendera rya muzika mu Rwanda dore ko n’ibikorwa amaze kugeraho bivuye ku muziki we ubwabyo byivugira. Aha twavugamo nk’amasezerano yo kwamamaza yamwinjirije agatubutse aho yasinyanye na Kigali Arena ndetse no kwamamaza uruganda rukora inzoga rwa Brok.

Uyu muhanzi kandi amaze kwegukana ibihembo bitandukanye mu Rwanda, harimo Salax Awards ndetse na Primus Guma Guma.

Ibi bitaramo bizanyura mu bihugu bitandatu biteganijwe ko bizatangira muri Kanama. Gusa ngo ibihugu Bruce Melodie azanyuramo bishobora no kuziyongera ku buryo ngo byazagera no muri 2022.

Related posts

Impano zishoboye ntiziva muri Kigali ahubwo zihaza zivuye mu ntara.

Agapfundikiye Niyo Bosco azaniye abakunzi be ubwo yizihiza isabukuru ye

N. FLAVIEN

Korali Twubakumurimo yataramiye abo mu Gashangiro basubizwamo imbaraga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777