Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Trending News Ubutabera

Blinken yageze i Kigali aho byitezwe ko avuga kuri M23 na Rusesabagina.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa gatatu aho agiye gusoreza uruzinduko amazemo iminsi muri Aziya na Africa.

Mu ngingo byitezwe ko Antony Blinken aganiraho n’abayobozi b’u Rwanda harimo iy’inyeshyamba za M23, n’ifungwa rya Paul Rusesabagina wiyita umunyamerika kurusha umunyarwanda.

BBC yanditse ko byitezwe ko bwana Blinken ashyira igitutu ku bayobozi bakuru b’u Rwanda i Kigali ngo barekure Rusesabagina, Amerika ikunze kugaragaza ko yafashwe ndetse agafungwa mu buryo budakurikije amategeko.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Paul Kagame yasubije uwari abyanditseho ati: “Nta mpungenge …hari ibintu bidakora gutyo hano!!”

Blinken i Kigali arahura n’abayobozi bakuru b’u Rwanda n’abagize Sosiyete Sivile, baganire ku bintu bitandukanye, nk’uko ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibitangaza.

Ari i Kinshasa muri DR Congo kuwa gatatu, Blinken yavuze ko Leta ya Amerika ihangayikishijwe cyane n’amakuru yo kwizerwa yuko u Rwanda rwahaye ubufasha M23. Yongeyeho ko iki kibazo kizaba izingiro ry’ikiganiro na Perezida Paul Kagame turi mu Rwanda.

U Rwanda rutera utwatsi ibyo gutera inkunga umutwe wa M23, kuko ngo ikibazo cy’uyu mutwe kireba abanyekongo ubwabo, ndetse n’uyu mutwe watangaje ko nta nkunga uhabwa n’u Rwanda.

Biteganyijwe ko kandi Blinken araganira n’abayobozi ku ngingo zirimo; uburenganzira bwa muntu, gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, nkuko itangazo ry’ibiro bye ribivuga.

Leta y’u Rwanda ivuga ko uruzinduko rwa Blinken mu Rwanda ari andi mahirwe yo gusobanura ko ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina byari bikurikije amategeko.

Uyu Paul Rusesabagina wagizwe intwari na USA kubera filime “Hotel Rwanda”, yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba, kubera ibitero byo muri Nyungwe yirirwaga yigamba.

Umuryango we n’amashyirahamwe mpuzamahanga atandukanye avuga ko yafashwe kandi afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Antony Blinken uyu munsi ni bwo asoza ingendo amazemo iminsi muri Cambodia, Philippines, Africa y’Epfo, DR Congo n’u Rwanda.

Yasuye Africa, nyuma y’uko Perezida wa Amerika Joe Biden yemeje ko azakira inama ya mbere nini izamuhuza n’abategetsi ba Africa mu Ukuboza(12) uyu mwaka.

Bwana Blinken i Kigali yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta.

Related posts

APR FC yatsinze Amagaju FC isubira ku mwanya wa mbere by’agateganyo.

N. FLAVIEN

USA: Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Umutekano muri Minisiteri y’Ubutabera yeguye ku mirimo ye.

N. FLAVIEN

Gakenke: Urubyiruko rwiyemeje kuba nyambere muri gahunda za Leta no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777