Umugore ugukunda by’ukuri aguhoza ku mutima ku buryo ahora akugaragariza ibikorwa bisubiza ibyiyumvo byawe, akagushyigikira mu bigoye no mu myanzuro myiza, akubaha umuryango wawe, mbese ntabe uwo gutuma uhora utekereza ku bisobanuro umuha. Muri macye umugore ukunda by’ukuri umugabo we, ahora agaragaza ko “uri uwa mbere mu buzima bwe.”
Ibi ni bimwe mu bintu by’ingenzi umugore ukunda umugabo we by’ukuri adasigana nabyo:
1. Igihe gito gusa kiba gihagije ngo yumve akumbuye umugabo we: Iyo umugore akunda umugabo we uzasanga n’ubwo cyaba ari igihe gito batari kumwe, yumva amukumbuye cyane mbese ku buryo yumva wagirango ni igihe kirekire gishize batari kumwe.
2. Ahora ashaka udushya yakorera umugabo we: Iyo umugore akunda umugabo we uzasanga aharanira guhora amukorera udushya, mbese akamuhoza ku mutima ariko no mu bifatika kugira ngo nawe nyine atwarwe arusheho guhora amukunda/amwiyumvamo.
3. Akunda umugabo we mu bibi no mu byiza: Iyo umugore akunda umugabo we bya nyabyo ntabwo ahindurwa n’ibihe uko byagenda kose. Ahora aharanira ko urukundo ruganza akamwereka ko amukunda haba mu bihe bibi ndetse no mu byiza.
4. Ashyigikira umugabo we mu ntego afite: Umugore ukunda umugabo we uzasanga aba amushyigikiye akanamufasha kugera ku ntego ze. Uzasanga ashishikajwe no kumugira inama y’icyatuma agera ku iterambere ryisumbuyeho ndetse kenshi ugasanga akora ibishoboka byose ngo babigereho vuba.
5. Akora ibintu bituma umugabo we arushaho kumwiyumvamo: Umugore ukunda umugabo we by’ukuri uzasanga akora ibintu n’iyo byaba bito ariko bikaba ari bimwe bituma umugabo arushaho kumwiyumvamo. Aha twavuga nko kumutekera ibiryo akunda, kwambara imyenda akunda kugirango amushimishe, …
6. Yishima kurushaho igihe ari kumwe n’umugabo we: Niba igihe wumva wishimye kurushaho ari igihe uri kumwe n’umugabo wawe, iki ni ikimenyetso simusiga ko ukunda umugabo wawe by’ukuri ndetse bikaba biri mu byongera imbaraga cyane ku bagabo nabo bakumva ko bashatse neza.
Ibi byari bimwe mu bishoboka kugaragaza umugore ukunda by’ukuri umugabo we, nawe ushobora kuba hari ibindi ubona cyangwa uzi. Mu nkuru yacu itaha tuzagaruka kuri bimwe mu biranga umugabo nawe ukunda by’ukuri umugore we. Tukakwibutsa ko ibi byose bigomba kuba biyobowe n’Imana.