Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Bayern Munich yarangije kwegukana igikombe ariko rutahizamu wayo Lewandowski we urugamba rurakomeje

Mu mukino wahuje Bayern Munich na Borussia Moenchengladbach kuri uyu wa Gatandatu nibwo iyi kipe yaciye agahigo ko gutwara igikombe cya 9 cya shampiyona y’Ubudage izwi kw’izina rya Bundesliga yikurikiranya. Ni nyuma yo kunyagira itababariye ikipe ya Borussia Moenchengladbach imvura y’ibitego 6 ku busa. Rutahizamu Robert Lewandowski yatsinzemo ibitego 3 (Hat-trick) bimuganisha ku guca agahigo k’ibitego byinshi bitsinzwe mu mwaka w’imikinomuri shampiyona y’Abadage kari gasanganywe uwitwa Gerd Mueller.

Lewandowski ukomoka mu gihugu cya Pologne akaba akinira Bayern Munich kuri ubu afite ibitego 39 mu gihe ikipe ye isigaje imikino ibiri ngo shampiyona igere ku musozo. Uyu musore w’imyaka 32, arifuza guca agahigo kari kamaze imyaka 49, ubwo rurangiranwa Gerd Mueller yatsindaga ibitego 41 mu mwaka umwew’imikino.

Mu kiganiro na televiziyo ya Sky, Karl-Heinz Rummenigge, perezida wa Bayern Munich yagize ati: “Mu by’ukuri sinatekerezaga ko agahigo ka Gerd Mueller hari undi muntu uzabasha kugakuraho.  Robert asigaje imikino ibiri, bisobanuye ko ashobora kugera kuri ako gahigo, yemwe akaba yanaharenza. Yakuraho agahigo cyangwa ntagakureho, nta kabuza uyu azinjira mu mateka y’ikipe ya Bayern Munich”

Ku bitego bye 275 mu mikino  348 amaze gukinira mu makipe ya Bayern Munich ndetse na Dortumund, Robert Lewandowski niwe wa kabiri mu mateka ya shampiyona y’Abadage ufite ibitego byinshi, aho aza nyine inyuma ya Gerd Mueller ufite 365 yatsinze mu mikino 427 yakinnye.

Umutoza w’ikipe ya Bayern Hansi Flick yagize ati: “Mu buto bwanjye nakuze nkunda Gerd Mueller, ariko Lewandowski niwe Mueller wo muri iki gihe. Naramuka aciye aka gahigo azaba abikwiye rwose”. Umutoza Flick ariko yanasabye Lewandowski kwigengesera kuko aramutse abonye ikarita y’umuhondo mu mukino bazakina na Freiburg mu cyumweru gitaha byazatuma asiba umukino wa nyuma ikipe ye izakina na Augsburg.

Thomas Mueller ukinana na Robert yavuze ko we na bagenzi bazafasha uyu musore uko bashoboye ngo abashe guca agahigo. Ni mu gihe Lewandowski we avuga ko nubwo akeneye guca ako gahigo ariko bitazatuma arangara ngo yibagirwe ko inyungu z’ikipe ziza imbere kurusha ize ku giti cye.

Related posts

Babuwa Samson wari wahagaritswe na Kiyovu sport yasabye imbabazi

N. FLAVIEN

Somalia: Indege y’igisirikare cya Uganda yarimo abantu umunani yahanutse.

N. FLAVIEN

Mu kwezi kumwe Chriss Eazy apfushije umubyeyi we na Nyirakuru.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777