Ikipe y’igihugu y’abagabo y’umukino w’intoki wa Basketball igiye gukina imikino ya gicuti igamije kwitegura irushanwa nyafurika ry’umukino wa Basketball (Afrobasket 2021) rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 30, rikazanabera I Kigali. Iri rushanwa rizamara ibyumweru bibiri rizatangira tariki ya 24 Kanama, rirangire ku ya 5 Nzeri 2021.
Biteganijwe ko umutoza w’ikipe y’igihugu ukomoka mu gihugu cya Senegal Dr Sheikh Sarr n’abakinnyi be bazurira indege kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Kanama berekeza muri Senegal aho bazakina imikino itatu ya gicuti n’amakipe y’ibihugu ya Senegal, Guinea na Cote d’Ivoire.
Ubwo bazaba bagarutse kandi hateganijwe indi mikino itatu ya gicuti aho ikipe y’u Rwanda izisuzimira ku makipe y’ibihugu ya Kenya, Sudani y’Epfo ndetse n’ikipe y’igihugu ya Misiri. Iyo mikino yose uko ari itatu ikazabera muri Kigali Arena, mbere y’uko Afrobasket 2021 itangira.
Mu byumweru bibiri bishize, umutoza Sheikh Sarr yahamagaye abakinnyi 18 azatoranyamo abo azajyana nabo muri Senegal. Biteganijwe ko kandi abakinnyi Kenneth Gasana uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Prince Chinenye Ibe ukina mu Bwongereza bari busesekare mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kanama, bagahita basanga bagenzi babo muri Elevate Hotel i Nyarutarama.
Urutonde rw’gateganyo rwasohowe n’umutoza Sheikh Sarr ruriho aba bakinnyi: Ntore Habimana, Aristide Mugabe, Sedar Sagamba, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Steven Hagumintwari, Armel Sangwe, Gitore Rutazingwa, Axel Mpoyo, Emile Galois Kazeneza, Honore Niyongira, Arnaud Nkusi, Elie Kaje, Dieudonné Ndayisaba Ndizeye, Olivier Shyaka, Marius Trésor Ntwari, Elias Ngoga ndetse William Robeyins.
U Rwanda rugiye kwakira imikino ya Afrobasket ku nshuro ya mbere ruri mu itsinda A, aho ruri kumwe n’makipe y’ibihugu ya Repubulika iharanira Demoakarasi ya Congo, Angola na Cape Vert. Gusa ariko nubwo ari ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye iyi mikino, iyi izaba ari inshuro ya gatandatu ruyitabiriye, dore ikipe y’igihugu y’abagabo y’umukino wa basketball yakinnye imikino ya Afrobasket muri 2007, 2009, 2011, 2013, ndetse n’iheruka ya 2017.