Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Bamwe mu bakinnyi bahawe amakarita atukura bazira kwihagarika mu kibuga.

Mu Isi y’umupira w’amaguru nk’indi mikino yose, usanga hari amategeko ayigenga. Iyo humvikanye itegeko mu gice icyo ari cyose cy’ubuzima bihita byumvikana ko rigomba guhana uwakosheje. Mu mupira w’amaguru ukundwa n’abatari bacye naho dusangamo ibihano birimo ikarita y’umuhondo n’umutuku. Ibi bihano bishobora gukurikirwa no guharikwa mu mupira burundu, gusiba imikino ndetse no gutanga amande.

Mu mwaka 2023 nibwo uwitwa Lamine Yamal yasohotse mu kibuga amara iminota icyenda ataragaruka yagiye mu bwiherero. Ikipe ya FC Barcelona tariki ya 04 Ukwakira 2023, yari mu mikino ya UEFA Champions League ikina na FC Porto yo Portugal. Umukino ugeze ku munota wa 71 yegereye umutoza Xavi Hernandez watozaga ikipe icyo gihe, amubwira ko atameze neza ashaka kujya ku bwiherero.

Lamine Yamal yaragiye ntiyagaruka, maze ku munota wa 80 umutoza ahitamo kumusimbuza Marcos Alonso. Nyuma y’umukino mu kiganiro n’itangazamakuru Xavi yagarutse ku byabaye, aho yagize ati: “Lamine Yamal nti yari ameze neza, yari afite ikibazo agenda yabimbwiye. Nanjye mubwira ko agomba kugenda akabanguka. Gusa ku musozo namubajije uko byagenze ambwira ko yaribwaga.”

Uretse uyu musore wagiye ntagaruke, abandi bagerageje kwikiranura n’umubiri mu kibuga ntibyagenze neza kuko bagiye bahabwa amakarita atukura ndetse bamwe bakanacibwa n’amande. Mu mwaka 2016 Adi Yussuf wakiniraga Mansfield ubwo yarimo ikina Playmouth Town ku munota 53 yarahagurutse yishyushya ngo asimbure, yumvise akubwe ajya kwikiranura n’umubiri inyuma y’aho abakinnyi batari mu kibuga bicara.

Uyu musore ntibyamuguye neza kuko nyuma yaje guhagarikwa imikino 5 atagaragara mu kibuga ndetse anacibwa amande angana n’Amapawundi 700. Yussuf wakiniraga iyi kipe mu cyiciro cya gatatu yasibye imikino irimo uwa Bristol Rovers, Portsmouth, Wycombe, Northampton na Hartlepool. Kuri ubu uyu musore akinira ikipe ya Redditch United.

Nyuma y’umwaka umwe gusa hagaragaye igikorwa gisa nk’icyari cyabaye mu 2016, maze Max Crocombe wari umuzamu wa Salford yakinga icyiciro cya gatandatu nawe yihagarika mu kibuga ikipe ye ikina na Bradford Park Avenue. Ku munota wa 86 Max yagiye inyuma y’ibyapa byamaza arahihagarika, abashinzwe gucunga umutekano ku kibuga baramubuza yanze babwira umusifuzi.

Umusifuzi yamweretse ikarita itukura asohorwa mu kibuga. Uyu mukinnyi yaje gusaba imbabazi maze mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter rwaje guhinduka X aterura agira ati: “Ndashaka kwisegura ku byabaye uyu munsi. Nari mu bihe bitanyoroheye byanatumye nkora amakosa ariko ndasaba imbabazi. Sinari ngambiriye kugira uwo mbabaza, haba yewe no ku ruhande twahanganaga.”

Mu mikino y’igikombe cya FA, umuzamu Connor Maseko wakiniraga Blackfield & Langley FC, mu mikino y’Icyiciro kibanza, yahawe ikarita itukura bakina na Shepton Mallet FC. Ahari mu kwezi kwa Kanama. Uyu mukinnyi yasohowe mu kibuga n’umusifuzi bigizwemo uruhare n’abakinnyi ba Shepton Mallet bari bahanganye. Uyu nawe umukino wasojwe ahita asaba imbabazi.

Umwaka ushize nabwo inkuru nk’iyi yongeye kwisubiramo. Mu gihugu cya Peru muri Kanama tariki ya 19 ikipe ya Atletico Awajun yakinaga na Cantorcillo FC mu mukino w’Igikombe k’igihugu .Umukino ugeze ku mutoa 72, Sebastian Munoz yagiye gutera koruneri akubirwayo yihengeka inyuma y’akabendera batereraho koruneri arihagarika, nawe nta kindi cyamubayeho uretse ikarita itukura yeretswe.

Iyi karita yatanzwe nyuma y’uko umuzamu Lucho Ruiz yari amaze gushyira umupira muri koruneri. Ubwo yarimo yitabwaho n’abaganga, Sebastian Munoz yarimo abwira bagenzi be ngo bitegure azamure umupira anategereje uburenganzira bw’umusifuzi, aho gutanga uburengazira ngo atere koruneri, umusifuzi yazamuye ikarita y’umutuku ariyimwereka ahita asohoka.

Related posts

Perezida Kagame yashimye General Muhoozi ku bikorwa bikomeye yakoze.

N. FLAVIEN

Gakenke: Umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima yafatiwe mu cyuho asambana n’umwarimukazi.

N. FLAVIEN

Kamonyi: Batunguwe n’inkangu yatwaye imirima yabo nta mvura yaguye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777