Imbere y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame na Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron, Patriots BBC ibonye itike ya ½ cy’irushanwa BAL nyuma yo gutsinda Ferroviario de Maputo mu mukino wa ¼ wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2021
Wari umukino wa 2 wa ¼ cy’irangiza cy’irushanwa rya Basketball African League mu mikino ibiri yabaye kuri uyu wa kane ari nawo mukino wanyuma wa ¼ cy’irangiza. Uyu mukino urangiye Patriots itsnze Ferroviario Maputo amanota 73 kuri 71.
Ni umukino warebwe n’umukuru w’igihugu Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda guhera kuri uyu wa kane.

Agace ka mbere karangiye Patriots irusha Ferroviario Maputo, kuko yakegukanye n’amanota 24 kuri 15. Agace ka kabiri Ferroviario Maputo yiminjiyemo agafu maze ikegukana n’amanota 24 kuri 18 ya Patriots bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari amanota 42 ya Patriots kuri 39.
Agace ka 3 Ferroviario Maputo yagarukanye imberaga maze ikegukana itsinze amanota 18 kuri 12 ya Patriots. Ibi ntibyaje gushimisha basore b’umutoza Alan Major bari bayobowe na Mugabe Aristide wigaragaje muri uyu mukino maze Patiots ikegukana itsinzemo amanota 19 kuri 14 ya Ferroviario Maputo bityo umukino urangira Patriots yegukanye itike ya ½ ku intsinzi y’amanota 73 kuri 71.
Mu mikino ya ½ izaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021, Patriots BBCihagarariye u Rwanda izacakirana na US Monastir yo muri Tunisia, mu gihe Petro Luanda yo muri Angola izesurana na S.C Zamalek yo mu Misiri, naho umukino wo guhatanira igikombe ukazaba kuri iki cyumweru tariki ya 30 Gicurasi ubanjirijwe n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.
Andi mafoto:







1 comment
Awesome article ✊🏿