Umujyi wa Bakhmut uherereye mu Burasirazuba bwa Ukraine ukomeje kuba isibaniro ry’intambara ikomeye hagati y’ingabo z’u Burusiya n’iza Ukraine nk’uko impande zombi zibyemeza.
Imirwano muri uyu mujyi imaze igihe kibarirwa mu mezi buri ruhande rushaka kwigarurira aka karere gafatwa nk’ingenzi kuri Ukraine.
Ingabo za Ukraine zavuze ko zakoresheje ibibunda bya rutura birimo za burende n’izindi ntwaro zikomeye kugirango zikumire iz’u Burusiya zashakaga kwigarurira uwo mujyi.
Mu minsi ya vuba aha, ministeri y’ingabo y’u Bwongereza yasanze ingabo z’umutwe wa Wagner w’abacanshuro b’Abarusiya zarigaruriye igice cy’uburasirazuba bw’umujyi wa Bakhmut mu gihe ingabo za Ukraine zagumanye igice cyawo cy’Uburengerazuba.
Uwashinze umutwe w’ingabo za Wagner, Yevgeny Prigozhin yavuze ko ejo ku cyumweru byari “bikomeye cyane”. Yavuze ko uko ingabo ze zigenda zinjira mu mujyi hagati ariko intambara irushaho gukomera.
Perezida Volodymr Zelenskyy wa Ukraine yarahiye ko azaharanira kwimana umujyi wa Bakhmut.
Ministri w’ingabo wa Amerika Lloyd Austin n’umunyamabanga mukuru wa OTAN, umuryango wo gutabarana hagati ya Amerika n’Uburayi, Jens Stoltenberg batangaje ko ingabo za Ukraine ziramutse zitakaje uyu mujyi bitaba bivuze ko intambara ihinduye isura.
