Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yatangaje ko izaha u Rwanda inkunga ya miliyoni 9.4 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 13.6 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo gufasha mu kurwanya no gukumira ibiza mu Turere twa Karongi na Rusizi.
Ubu bufasha buzifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu kurwanya ibiza, birimo gutera amashyamba, gukora amaterasi ku misozi ihanamye no gusana inkombe zangiritse z’imigezi.
Binyuze muri uyu mushinga, hitezwe ko hazaterwa amashyamba ku buso bwa hegitari 10,000, ndetse hagatunganywa inkombe z’imigezi hamwe no gutera ibiti mu duce twibasirwa n’ibiza.
Abaturage barenga 6,000 bazahabwa amahugurwa ku buryo bwo kwirinda ibiza, ndetse n’abanyeshuri 120 biga imyuga bazafatanya mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, bahabwe ubumenyi ngiro.
Lazarus Phiri, inzobere mu bijyanye n’amazi n’isukura akaba anayoboye uyu mushinga, yavuze ko hakoreshejwe uburyo bushingiye ku bidukikije, umushinga uzafasha Abanyarwanda guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, guteza imbere ubuzima no kubaka ejo hazaza habo.
Uyu mushinga uzafasha kugabanya isuri, imyuzure n’inkangu, bikunze kwangiza ibikorwa remezo by’ingenzi birimo imihanda, amashuri n’inganda zitunganya amazi.
Abaturage bagera kuri miliyoni 1.2 bo muri Karongi na Rusizi ni bo bazagerwaho n’uyu mushinga, harimo abarenga 620,000 bazagabanyirizwa ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure.

