Ikipe ya Atletico Madrid, ni imwe mu zifitanye imikoranire n’u Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha Igihugu binyuze mu bukerarugendo. Iyi kipe ntiyitwaye neza ku mukino ufungura muri Shampiyona ya Espagne (La Liga) kuko yatangiye itsindwa ibitego 2-1 na Espanyol Barcelona.
Atletico Madrid yatangiye igaragaza inda ya bukuru imbere ya Espanyol Barcelona kuko yaje no kubona igitego ku munota 37 gitsinzwe na Julian Alvarez. Igice cya mbere cyarangiye nta gihindutse, maze mu gice cya kabiri Espanyol Barcelona ku kibuga cyayo RCDE Stadium igitangirana imbaraga nyinshi.
Gusa nayo byayisabye ko umutoza Manolo González yinjiza Miguel Rubio ku munota wa 66 asimbuye Fernando Calero, maze nyuma y’iminota 7 atsinda igitego cyo kwishyura. Umukino ugana ku musozo umutoza wa Atletico Madrid, Diego Simeon, watekerezaga ko agiye gutakaza amanota 2 abuze atatu yose imbumbe.
Ku munota wa 84 Pere Milla nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye Roberto Fernandez ku 74 yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Omar El Hilali umukino urangira Atletico Madrid itakaje amanota 3 ku mukino ufungura umwaka w’imikino wa Shapiyona ya Esipanye (La Liga).
Andi makipe ku mugabane w’Uburayi afitanye imikoranire n’u Rwanda muri iyi gahunda ya ‘Visit Rwanda’ yo yitwaye neza. Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama ikipe ya Bayern Munich yatwaye igikombe nsumbabikombe mu Budage itsinze Stuttgart ibitego 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na Harry Kane ndetse na Luiz Diaz.
Luiz Diaz kuva yava muri Liverpool ni wo mukino wa mbere wemewe utari gicuti yari akinnye anawutsindaho igitego. Iki gitego yahise agitura Diogo Jota babanye muri Liverpool akaba yaritabye Imana azize impanuka y’imodoka. Igitego cya Stuttgart cyo cyatsinzwe na Jamie Leweling.
Ahandi intsinzi yabonetse mu buryo butoroshye, ni ku mukino wahuje Manchester United na Arsenal, ukarangira mu mwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’ abakunzi ba Arsenal bamwenyura. Uyu wari umukino ufungura umwaka w’imikino muri Shampiyona y’Ubwongereza ( English Premier League) 2025-2026.
Ni umukino wabereye ku kibuga cya Manchester United urangira bahatsindiwe igitego 1-0 cya Ricardo Carafioli, Manchester itangira nabi itsindwa. Muri uyu mukino ubwo igice cya mbere cyari kirangiye Martin Odegard usanzwe ari na captain wa Arsenal yatanze ikiganiro n’itangazamkuru, gusa benshi ntibishimiye ubu buryo buza mu gice cya mbere.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza icyatumye batishimira ibi, bagaragaza ko bituma umukinnyi ava mu mwuka mwiza w’umukino. Bati: “Ibi bigamije ubucuruzi no kwica umupira, hano si muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.”
Mu gihugu cy’Ubufansa naho shampiyona yatangiye muri iyi weekend. Ikipe ya Paris Saint Germain nayo iri mu zitwaye neza. Iyi kipe n’ubwo itatangiye itsinda byinshi nk’uko byari bimeze mu mwaka ushize w’imikino ariko yabonye amanota 3 ku mukino ufungura Shampiyona y’Ubufaransa (Ligue 1), nyuma yo gutsinda Nantes igitego 1-0 cyatsinzwe na Vitinha.
