Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

APR FC yongeye kwigiriza nkana kuri Rayon Sports iyitsinda 3-0

Ikipe y’ingabo z’Igihugu, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa karindwi muri shampiyona y’u Rwanda, ishimangira ubuhangage ndetse ko hari amasomo menshi Rayon Sports igikeneye kwiga kugirango ibe yatsinda APR FC.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Ugushyingo 2025 kuri Stade Amahoro i Remera, APR FC ni yo yari yakiriye. Umukino watangiye amakipe yombi asatirana, ariko ku munota wa 26, Ronald Ssekiganda afungura amazamu ku mupira wari uvuye muri koroneri ahita aterekamo igitego cyiza cy’umutwe.

Ku munota wa 37 w’umukino, umunya-Côte d’Ivoire William Togui yateretsemo igitego cya kabiri cya APR FC, maze abafana b’iyi kipe yambara umukara n’umweru bikoza iy’ibicu. Igice cya mbere ni nako cyarangiye, APR FC iyoboye n’ibitego 2-0.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sports ikora impinduka kuko yashakaga kwishyura, ku rundi ruhande ariko APR FC nayo yagendaga yongeremo amaraso mashya kugirango isigasire ibyagezweho nibiba ngombwa yongeremo n’ibindi.

Iminota 90 yarangiye bikiri kwa kundi, maze ku munota wa 93, Mamadou Sy winjiye mu kibuga asimbuye William Togui, aterekamo icyo kuzuriza intsinzi, umukino urangira APR FC itsinze Rayon Sports 3-0.

APR FC yahise ifata umwanya wa 5 n’amanota 11, mu gihe Rayon Sports yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 13. Ku munsi ukurikiraho, APR FC izahura na Musanze FC, naho Rayon Sports icakirane na AS Kigali.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Rayon Sports yuzuza imikino itandatu yikurikiranya idatsinda APR FC. Ubwo aya makipe yaherukaga guhura, APR FC yatsinze ibitego 2-0 bya Djibril Ouattara na Mugisha Gilbert.

APR FC yatsinze imikino itatu muri itandatu yikurikiranya imaze guhuza aba bakeba b’ibihe byose, mu gihe indi itatu isigaye yarangiye ari ubusa ku busa.

APR FC yatsinze Rayon Sports iyereka ko bikigoye ko yapfa gukuraho agahigo gahari.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports.

Related posts

Bujumbura: Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yategetse impande zihanganye muri DRC guhagarika imirwano.

N. FLAVIEN

Kenya: Amayobera ku bayoboke b’Itorero ry’imperuka bakomeje kwiyicisha inzara.

N. FLAVIEN

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yashimiye Wisdom Schools abizeza ubufasha bwihuse.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777