Umunyamakuru Andrew Mwenda wubatse izina muri Uganda yasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, gukemura ibibazo by’Abanye-Congo mbere yo gushinja Igihugu gituranyi cy’u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Mu kiganiro kuri Urban TV kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, Andrew Mwenda yasobanuye ko M23 ari ikibazo cy’imbere muri RDC Tshisekedi akwiye gukemura, aho kugishakira ku Rwanda.
Yagize ati: “M23 ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda, ni icya DR Congo. Ikibazo Tshisekedi ahanganye na cyo ni icy’imbere mu gihugu cye. Igisubizo kuri Congo cyatangirira aho yakwemera ko M23 ari ikibazo cy’imbere muri Congo.”
Mwenda yasobanuye ko muri RDC hari abaturage bashyigikiwe na Leta bavuga ko Abatutsi b’Abanye-Congo atari Abanye-Congo, bagasaba ko birukanwa, bakajya mu Rwanda. Yibukije ko iyi ari imwe mu ngaruka zikomoka ku mipaka yaciwe n’abakoloni.
Yagize ati: “Leta ya Congo na bamwe mu batuye muri iki gihugu bashaka bashaka gutwara ubutaka bwabo bavuga bati ‘Aba Batutsi b’Abanye-Congo ntabwo bakomoka hano’. Bashaka kubirukana ku ngufu, kubatwara ubutaka, inka zabo no kubicira muri jenoside.”
Uyu munyamakuru yatangaje ko abaye ari Tshisekedi, yakwegera Abatutsi b’Abanye-Congo n’Abanyamulenge, akabizeza ko azabarindira umutekano.
Ati: “Akwiye kugenda, akizeza Abanyamulenge n’abandi Batutsi ko ari abenegihugu, akababwira ko Leta ya RDC ifite inshingano zo kurinda ubuzima bwabo n’imitungo yabo. Tshisekedi ashoboye kumvisha Abatutsi bari mu gihugu ko ari abenegihugu, akabizeza ko azabarinda, ntibibe mu magambo gusa ahubwo bikajya mu bikorwa, yaba aciye M23.”
Igihe cyanditse ko Mwenda avuze aya magambo mu gihe bamwe mu bagize ubutegetsi bwa RDC barimo na Tshisekedi bavuga ko M23 atari umutwe w’Abanye-Congo, ahubwo ko ari uw’Abanyarwanda. Icyakoze abawugize bo baramunyomoza, bakagaragaza ko bamwe muri bo bahoze mu gisirikare cy’iki gihugu.