Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, yasohoye amanota y’abanyeshuri barangije Icyiciro cy’amashuri yisumbuye (A’ Level), itangaza ko abatsinze ibi bizamini bya Leta ari 71.746 bangana na 78.6% kuko abakoze bose bari 91.298.
Muri rusange abari biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ni 91.713 na ho ababashije gukora ni 91.298 bivuze ko ubwitabire bungana na 99,5%.
Mu mashuri y’ubumenyi rusange hakoze abanyeshuri 56.300 hatsinda 38016 bangana na 67%. Abo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TSS hakoze 30.730, abatsinze ni 29.542, aho umubare w’abatsinda wagabanyutse kuko inota fatizo ryazamutse rikaba 50% aho gukomeza uko byari bisanzwe.
Abo mu mashuri abategurira gukora imirimo runaka (professional education) hiyandikishije 4271, hakora 4268 ariko abatsinze ni 4188, bingana na 98,1%. Gusa bamwe bakaba batsinzwe kubera amanota macye babonye mu masomo ngiro (Practical Lessons & Internship).
Kwemererwa kwiga muri Kaminuza byavuguruwe.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yatangaje ko abanyeshuri basoje ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye, batazongera gusabwa kuba baratsinze amasomo abiri y’ingenzi mu yo biga kugira ngo bemererwe gukomereza muri kaminuza cyangwa mu mashuri makuru ahubwo uwagize 50% wese yemerewe gukomereza mu kindi cyiciro.
Yagize ati: “Uwabaga yabonye amanota make ariko yatsinze amasomo abiri muri ya yandi atatu, yabaga yemerewe kujya muri kaminuza. Iby’amasomo abiri y’ingenzi twabikuyeho. Umunyeshuri akora ibizami ukareba uburyo yakoze ibizamini byose agatsinda agahita ashobora no kujya muri kaminuza abishatse aho kugira ngo uvuge ngo yatsinze ariko ntashobora gukomeza.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo twasangaga hari umuntu biteza urujijo aho kugira ngo uvuge ngo umunyeshuri yatsinze ariko ntashobora gukomeza amashuri ye, none se ubwo yaba yatsinze iki?”
Yavuze ko icyifuzo cyari uko umuntu wese ajya areba akamenya amanota yagize atari ukubona inyuguti iranga amanota gusa.
Ati: “Ntubwirwe ngo wabonye A, ngo ni hagati ya 70-100 hanyuma bihagararire aho. Ubu uzagenda ubone amanota wabonye mu Mibare, mu Cyongereza, mu Kinyarwanda, amanota nyakuri uyabone uko wakoze ariko ni ngombwa ko dukomeza gukora ibi byiciro bya A, B, C, D kuko uramutse ugiye kwiga hanze y’u Rwanda.”
Mu mashuri y’ubumenyi rusange hakoze 56.300 hatsinda 38016 bangana na 67%. Abo mu mashuri ya TSS hakoze 30.730, abatsinze ni 29.542, mu gihe abakoze mu mashuri, na ho abo mu mashuri abategurira gukora imirimo runaka (professional education) hiyandikishije 4271, hakora 4268 ariko abatsinze ni 4188, bingana na 98,1%.
Mu mavugurura yakozwe bisobanuye ko umuntu wese wagize 50% afite uburenganzira bwo kujya kwiga muri kaminuza mu gihe yaba abyifuza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere yavuze ko impamvu batakomeje kuvuga umuntu wabaye uwa mbere mu gihugu, ari abantu baba biga amasomo atandukanye, n’ibihe bitandukanye ku buryo kubagereranya bitari bikwiye.
Hari buruse 50 zigenewe ababaye indashyikirwa.
Minisitiri Irere Claudette yavuze ko muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) no mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro(Rwanda Polytechnic), hari buruse 50 zizahabwa abanyeshuri batsinze neza.
Ati: “Abanyeshuri uhereye kuri aba [18 bahembwe ko bahize abandi] n’abandi batari muri aba nibakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda bazaba bazifite baziga atazazishyura, ni yo mpamvu tuzita buruse. Nibakomereza no muri RP ntabwo bazazishyura gusa aba bari hano murabizi ko icyiciro cyo kujya muri kaminuza gitandukanye n’iki.”
Abatsinze neza bazahitamo gukomereza muri kaminuza za Leta bazishyurirwa ikiguzi cy’uburezi, banahawe amafaranga yo kubatunga nk’abandi bose ariko ntibazayishyuzwa nibasoza amasomo.(Igihe)

