Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubutabera

Amagambo ya Annet Murava kuri Bishop Gafaranga yateje urujijo.

Annet Murava yagaragaje ko nta kibazo afitanye n’umugabo we Habiyambere Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uherutse gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera ibyaha birimo icyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye n’icyo kumukubita no kumukomeretsa.

Uretse ibi kandi, havuzwe byinshi ko uyu wiyise Bishop [nta hantu hazwi yaherewe izi nshingano ahubwo ni izina ryo ku mbugankoranyambaga] byanavuzwe ko Gafaranga yaba anaca inyuma uyu mugore we ubusanzwe wari umaze kumenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Aya magambo yateye bamwe kwibaza niba ibyo yavuze byamuvuye ku mutima, yayatangaje ubwo yari mu kiganiro na kimwe mu binyamakuru bikorera kuri YouTube. Aho yagize ati: “Nta kibazo mfitanye n’umugabo wanjye kandi niteguye kumwakira tugakomeza ubuzima bw’urugo twishimye.”

Hari abahise bumva ko ibyo yavuze yaba yabitewe n’igitutu cya bamwe bamusaba ko yareka kwishyira hanze ngo agasabira imbabazi umugabo we bityo akarekurwa ubuzima bugakomeza, gusa abandi bakabifata nk’uburyarya kuko ngo anatabwa muri yombi ari uyu Annet waba waratanze ikirego kuri RIB.

Ubundi se ikibazo cyabo giteye gite?

Tariki ya 23 Ukwezi gushize (Gicurasi) 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rukorera mu karere ka Bugesera, rwategetse ko Habiyambere Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Bishop Gafaranga tariki 07 Gicurasi 2025, rumukekaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye ku mugore we Annet Murava.

Ubwo yageraga mu rukiko ku wa 22 Gicurasi, Ubushinjacyaha bwerekanye ibimenyetso birimo raporo y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze igaragaza ko bombi bagiranaga amakimbirane, ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko Murava afite agahinda gakabije katurutse ku ihohoterwa.

Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko Murava yakubiswe na Bishop Gafaranga tariki ya 19 Mata 2025, bishimangirwa n’igikomere afite ku ijosi ndetse no kuribwa mu nda.

Ku cyaha cyo guhoza ku nkeke, bwasobanuye ko Bishop Gafaranga yitaga umugore we “ikigoryi”, ndetse akamubuza uburenganzira afite ku mutungo w’urugo, biturutse ku kuba yaranze ko bagurisha inzu yabo iri i Nyamata.

Bishop Gafaranga yahakanye gukubita no gukomeretsa umugore we, asobanura ko icyakoze urugo rwabo rwatangiranye ibibazo byatumye habaho kutumvikana.

Uruhande rw’uregwa rwagaragaje ko Bishop Gafaranga adakwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ndetse ko iyo dosiye itari ikwiye no kujya mu rukiko, kuko aya makimbirane yashoboraga gukemurwa n’imiryango.

Urukiko rwasanze kuba Bishop Gafaranga yaravuze ko urugo rwe na Murava rwatangiranye amakimbirane, akemera ko atahaye agaciro amarangamutima y’umugore we, iyi mvugo yemera ibyaha mu buryo buziguye.

Rwagaragaje ko kuba Murava agaragaza ko yakubiswe na Bishop Gafaranga, akamwaka telefoni, akamukubitira ku gitanda bikagera aho ata ubwenge, ndetse no kuba uyu mugore afite igikomere, na byo bishimangira impamvu z’uko uregwa akwiye gufungwa by’agateganyo.

Uru rukiko kandi rwibukije ko Bishop Gafaranga yiyemerera ko yatse Murava telefoni kugira ngo ayigurishe, bityo ko na byo byiyongera ku bihamya bigaragaza ko umugore yahohotewe.

Bishop Gafaranga na Murava usanzwe ari umuhanzikazi mu ndirimbo za Gospel, bashakanye muri Gashyantare 2023. Umugore yari yaramenyesheje Ubushinjacyaha ko yababariye umugabo we kugira ngo ataburanishwa, ariko bwo bwagaragaje ko ashobora kuba yarabitewe n’igitutu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko Murava afite ihungabana, bityo ko atakwifatira icyemezo gikomeye nk’icyo cyo gusaba ko umugabo we atakurikiranwa kandi binavugwa ko ari nawe watanze ikirego.

Bishop Gafaranga afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho.
Annet Murava yagaragaje ko nta kibazo afitanye n’umugabo we wamenyekanye ku mbugankoranyambaga nka Bishop Gafaranga.

Yanditswe na Lucky Desire/ WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Gakenke: Abatujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Muzo basaba gukemurirwa ibibazo.

N. FLAVIEN

RDF yarashe indege y’intambara ya Sukhoi-25 ya FARDC irashya ariko ibasha kugwa iwabo.

N. FLAVIEN

Ibitero Ingabo za Israel zagabye ku mutwe wa Hezbollah byabaye ibidasanzwe.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777