Abasirikare ba Ukraine bamaze iminsi bigamba gufata uduce twinshi muri Kursk mu Burusiya, nyamara ubu bari mu kaga gakomeye kuko uretse abari gupfa umugenda, abarenga 24 mu bagabye igitero muri Kursk bamaze kwishyira mu maboko y’Ingabo z’u Burusiya nyuma y’uko babuze amahitamo, dore ko hari ibyago byinshi by’uko bari bufatwe mpiri.
Ingabo za Ukraine zakoresheje uburyo bw’itumanaho rya Telegram mu gutangariza u Burusiya ko zifuza kumanika amaboko mu gace ka Kursk, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo y’icyo gihugu.
U Burusiya bwatangaje ko mu ngabo zagabye iki gitero, nibura izirenga ibihumbi bibiri, bamaze kwicwa n’ingabo zabwo, mu gihe ibifaru birenga 40 nabyo byashwanyagujwe muri urwo rugamba rutoroshye na gato.
Ingabo z’u Burusiya kandi zikomeje koherezwa muri aka gace ka Kursk ku bwinshi mu rwego rwo gukomeza guhangana n’izi ngabo za Ukraine zigabije ubutaka bwabo, ibishobora gutuma umubare w’abanya Ukraine bishyira mu maboko y’Ingabo z’u Burusiya ukomeza kwiyongera.