U Rwanda ni Igihugu cy’imisozi igihumbi kikaba gitatswe n’ibyiza nyaburanga biteye amabengeza. Aha twavuga imisozi myiza iteganye inagiha izina ry”imisozi igihumbi’, amashyamba kimeza atuma ruhora rutoshye, imirambi, ibibaya, imigezi n’ibiyaga.
Ibi byiza nyaburanga, bifite umwihariko ubitandukanya n’ibindi bintu dushobora kubona ukabitera gukundwa, maze si ugusurwa ba mukerarugendo bakava i mahanga ku bwinshi. Muri iyi nkuru turagaruka kuri hamwe mu hantu hakunzwe kandi buri wese yifuza gusura mu Rwanda ry’imisozi igihumbi.
10. Musanze caves.
Aha ni mu mbavu z’ibirunga byahogoje amahanga, hasurwa na benshi. Abahanga mu bumenyi bw’Isi bavuga ko ubu buvumo bumaze imyaka miriyoni 65. Bituma ubu buvumo bukurura ba mukerarugendo kubera imiterere yabwo.
9. Iby’iwacu culture village.
Iyi nayo ni site y’ubukerarugendo iboneka mu karere ka Musanze nayo ikunzwe kubera ibikorwa ikora by’umwihariko by’umuco, imbyino gakondo mu ngeri zose haba abagore, abagabo, urubyiruko ndetse n’abana. Ibi bituma abiyumvamo ibijyanye n’umuco bahakunda bakanahasura.
8. Gishwati Mukura National Park.
Ishyamba rya Gishwati-Mukura nyuma yo gutunganywa rikabungabungwa, ubu risigasiye urusobe rw’ibinyabuzima byinshi. Mu miterere yaryo iteye amabengeza ndetse inogeye ijisho ku bahagenda, bituma riza mu hantu hakunzwe cyane mu gihugu. Iri shyamba ririmo ibinyabuzima bitandukanye ndetse ni igicumbi cy’ubworozi buteye imbere binavugwa ko ari naho ha mbere mu gihugu.
7. Inyanza mu Rukari.
Aha hazwiho kuba i bwami kandi akaba ari igicumbi cy’amateka y’u Rwanda kuva ku ngoma ya cyami ahagana mu 1000 ku ngoma ya Gihanga wahanze inka n’ingoma akabiraga u Rwanda kugenda ukagera kuri ba Ruganzu Ndoli mu w’icya magana atanu kugeza abakoroni bahigitse ingoma bagashyiraho Repubulika. Aha hafatwa nk’igicumbi cy’umuco kuko abahanga mu mateka y’u Rwanda bayigisha, abahagenda n’abahasura babyemeza dore ko ari naho iwabo w’inyambo; inka zifite umwihariko.
6. Ikiyaga cya Kivu.
Iki kiyaga giherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda kikaba mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Kikaba gikoze ku turere dutanu tw’Intara y’Iburengerazuba ari two: Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi. Iki kiyaga cya mbere kinini mu Rwanda, gikorerwamo ubworozi bw’amafi atandukanye ndetse gikokorerwamo ubukerarugendo. Mu nkengero zacyo hubatswe amahoteri atandukanye yakira abasura utu duce nka Rubavu, Karongi, Rusizi n’ahandi.
4. Ishyamba rya Nyungwe.
Iri shyamba rya Nyungwe riri mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda naryo riri mu hantu hasurwa cyane mu Rwanda kubera ubwiza bwaryo; mu biti biteye amabengeza, imigezi itemba n’amasumo hakiyongeraho n’ ubwoko bw’inyamaswa zitandukanye izizwi cyane akaba ari inkende zizwi nka golden monkeys. Risurwa n’abakerarugendo benshi yaba ab’imbere mu gihugu n’abanyamahanga.
3. Umujyi wa Kigali.
Umujyi wa Kigali urimo urujya n’uruza rw’abantu, ukaba uza mu hagendwa cyane by’umwihariko bitewe n’ibikorwaremezo byubatswemo nka: BK ARENA, Sitade AMAHORO, KIGALI CONVENTION CENTER, INTARE ARENA n’ibindi.
Ibi ndetse n’ibindi biri mu bituma ugendwa cyane kandi ukakira abantu mu ngeri zitandukanye no ku rwego mpuzamahanga.
2. Akagera National Park.
Imiterere y’iri shyamba, urusobe rw’ibinyabuzima birimo mu moko y’inyamaswa zaba into n’inini, indyanyama n’indyabyatsi zahuruje amahanga. Muri zo twavuga intare (umwami w’ishyamba), inzovu, ingwe n’izindi. Iri shyamba riri mu burasirazuba bw’u Rwanda ryinjiriza Igihugu n’abarituriye amadovize menshi aturuka mu bukerarugendo.
1. Ishyamba ry’ibirunga (Volcanoes National Park).
Aha haza ku mwanya wa mbere mu hasurwa na ba mukerarugendo, ibituma hinjiza agatubutse. Ni ishyamba rikora ku bihugu bitatu ari byo I Rwanda, DR Congo na Uganda. Mu Rwanda ribarizwa mu turere dutatu ari two Musanze, Nyabihu na Burera. Aha harihariye mu bukerarugendo kuko ari iwabo w’inyamaswa zitangaje nk’ingagi zo mu misozi miremire ziboneka hake ku Isi. Aha rero ni mu ruhurirane rw’ibirunga nka Kalisimbi isumba ibindi, Muhabura yahabuye abana b’u Rwanda, Sabyino ifatwa nka mukuru wabyo n’ibindi. Aha rero haza ku mwanya wa mbere kuko hagendwa n’abera ndetse n’abirabura baturutse imihanda yose.
Tubibutse ko aha hantu kandi hinjiriza Leta y’u Rwanda binyuze muri RDB ifite ubukerarugendo mu nshingano arenga miliyoni 647 z’amadorari ya USA (647,000,000$) ku mwaka, agafasha Leta gushora mu mishinga izamura ubukungu, abaturiye ibi byiza Imana yahaye abayo bataguze nabo bakabyungukiramo.








Yanditswe na Lucky Desire / WWW.AMIZERO.RW