Amizero
Hanze Politike

Afurika y’Epfo: Ifungwa rya Jacob Zuma wigeze kuyobora iki gihugu ryateye akaduruvayo

Mu gihe igihugu cya Afurika y’Epfo kiri mu mworera w’ubukungu cyatewe n’icyorezo cya COVID-19 dore ko haherutse gushyirwaho ingamba n’amabwiriza yo kwirinda akarishye kubera inkubiri ya gatatu y’iki cyorezo idasanzwe yibasiye iki gihugu kiri ku mpera y’epfo y’umugabane w’Afurika, ubu noneho haniyongereyeho imyivumbagatanyo ikomotse ku ifungwa rya Jacob Zuma, wabaye impirimbanyi yo kwishyira ukizana, akaza ndetse no kuyobora iki gihugu, ariko ubu akaba ari mu buroko kubera ibyaha bijyanye na ruswa.

Gutwika amapine, gufunga imihanda, gutwika amazu, ubusahuzi ndetse n’ibindi bikorwa by’urugomo nibyo biri kuranga intara ya Kwaulu Natal ndetse n’umujyi wa Johannesburg. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Polisi muri iki gihugu kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021 ryavuze ko abagera kuri 37 aribo bamaze gutabwa muri yombi mu Burasirazuba bw’intara ya Kwazulu Natal, mu gihe 25 bo mu duce dukennye twa Johannesburg aribo bari mu maboko ya Polisi.

Hirya no hino imihanda irafunze

Muri KwaZulu Natal aho Jacob Zuma avuka, imyigaragambyo yatangiye ku wa Kane ubwo uyu Mugabo w’imyaka 79 yatangiraga igifungo cy’amezi 15.

Ifatwa n’ifungwa rya Jacob Zuma ryari nk’igeragezwa ku butabera bw’iki gihugu ku kumenya niba n’ibikomerezwa muri politiki bishobora gukurkiranwa mu butabera. Ni nyuma y’imyaka 27 ishyaka rya ANC rikuyeho politiki y’ivanguraruhu rikimakaza inzira ya demokarasi.

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nyakanga, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko imyigaragambyo ndetse n’ibindi bikorwa by’urugomo biri gutuma igihugu kirushaho gusubira inyuma mu bukungu bwacyo busanzwe bwarasitajwe na COVID-19.

Ifungwa rya Jacob Zuma ryateye umujinya abamushyigikiye, ni mu gihe polisi yo itangaza ko hari abari kubyihisha inyuma bagasahura. Ibiro bishinzwe iperereza muri Afurika y’Epfo bikaba byaburiye buri wese uri gushishikariza abandi kwigaragambya no kwivanga mu bikorwa by’urugomo ko bazabiryozwa.

Ifungwa rya Zuma ryateje uburakari mu bamushyigikiye

Related posts

CP John Bosco Kabera wari umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasimbuwe na ACP Rutikanga.

N. FLAVIEN

M23 yarahiriye guhagarika Jenoside iri gukorerwa abatutsi mu Burasirazuba bwa DR Congo.

N. FLAVIEN

Gabon: General Oligi Nguema yabujije abagize Guverinoma kujya mu biruhuko mu mahanga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777