Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

AFC/M23 yiyemeje kuva mu mujyi wa Uvira iherutse kwambura FARDC, Abarundi na FDLR

Mu itangazo ryasohoye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, Ihuriro AFC/M23 rivuga ko ryiyemeje gukura ingabo mu mujyi wa Uvira uheruka gufatwa ukamburwa FARDC, Abarundi, FDLR na Wazalendo, ibi ngo bikaba ari mu rwego rwo kubaha icyifuzo cy’umuhuza ari we Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

AFC/M23 yaba yiyemeje gukura ingabo zayo muri Uvira ku bushake? N’ubwo bivugwa ko ari ku bushake bwayo ariko haranavugwa igitutu gikaze cya Leta Zunze Ubumwe za America ku busabe bwa DR Congo n’u Burundi bifashishije inshuti zabo nk’u Bubirigi na bamwe mu banyepolitiki bari hafi ya Perezida Donald Trump.

Hari hashize hafi icyumweru mu buryo budashidikanywa inyeshyamba za AFC/M23 ari zo zigenzura Uvira nyuma y’uko imisozi yarimo ingabo ziyirinze ifatiwe, ingabo za Leta ya DR Congo, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo bakayabangira ingata berekeza mu bindi bice ndetse abenshi bagahungira i Burundi.

Mu gicuku cy’iri joro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Umuyobozi mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo yasohoye itangazo rigaragaza ko “ibyibwirije izakura ingabo zayo mu mujyi wa Uvira, nk’uko byasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Umujyi wa Uvira ukimara gufatwa na AFC/M23, Ibihugu nk’u Burundi na DR Congo byatabaje amahanga, bifashishije Ububiligi maze mu nama ya UN yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri UN, yamagana ifatwa rya Uvira, ndetse ashinja u Rwanda atanyuze ku ruhande ko rwarenze ku masezerano ya Washington, ko rukururira intambara akarere kose.

Bene aya magambo ashinja u Rwanda kuba inyuma y’ifatwa rya Uvira yanasubiwemo na Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, wavuze ko “bazakoresha uburyo buhari kugira ngo amasezerano Perezida Donald Trump yasinyeho hagati y’u Rwanda na DR Congo agamije amahoro n’ubufatanye mu bukungu ashyirwe mu bikorwa.

Kuba AFC/M23 yava muri Uvira si igitangaza kuko hari n’ibindi bice yagiye ifata igasabwa kubivamo kubera igitutu cy’amahanga ariko bikaba ngombwa ko yongera kubyigarurira mu rwego rwo gutabara abaturage. Kuri Uvira biracyibazwa niba hazoherezwa ingabo z’amahanga cyangwa se niba uzaba Umujyi utagira ingabo.

Umuyobozi mukuru wa AFC/M23 yemeje ko mu rwego rwo kubahiriza ibyasabwe n’umuhuza bemeye kuva mu mujyi wa Uvira.

Related posts

Nyabihu: Urubyiruko rwasabwe kuzibukira ibiyobyabwenge rugahanga amaso umurimo.

N. FLAVIEN

M23 yafunze ikirere cy’Umujyi wa Goma.

Muntu Clarisse

Ubuhamya bw’umusaza w’imyaka 82 wagendanaga iradiyo ivuga cyane agamije kureshya abakobwa.

ISHIMWE Elyse Naise

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777