Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko rigiye kurekura abasirikare 230 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryafatiye mu mujyi wa Goma mu mwaka ushize, hamwe n’abandi benshi barimo abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iri huriro, Corneille Nangaa Yobeluo, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Komiseri w’European Union ushinzwe gukemura amakimbirane n’ibikorwa by’ubutabazi, Hadja Lahbib, wasuye Goma kuri uyu wa 20 Gashyantare 2026.
Nangaa yavuze ko mu bazarekurwa harimo abana 41 bahoze ari abarwanyi ba FARDC na Wazalendo bafatiwe i Goma, ndetse n’abagore bagera ku 100 bafatiwe i Rumangabo. Yongeyeho ko hari n’abasirikare 230 ba FARDC bari kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Katindo na bo bazarekurwa, mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo gushaka amahoro.
Si ubwa mbere habayeho irekurwa ry’abari bafashwe. Muri Mata 2025, abasirikare n’abapolisi ba RDC 1359 bari barahungiye mu bigo by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa MONUSCO mu nkengero za Goma, boherejwe i Kinshasa nyuma y’ibiganiro byahuje International Committee of the Red Cross (ICRC) na AFC/M23.
Nangaa yasobanuye ko ihuriro ayoboye rikomeje gushyira imbere ibiganiro bya politiki nk’inzira rukumbi ishobora kuzana amahoro arambye. Gusa yihanangirije ko mu gihe Leta ya RDC yahitamo gukomeza inzira y’intambara, AFC/M23 izakomeza kwirwanaho nk’uko isanzwe ibigenza.
Iyi ntambwe yo kurekura imfungwa ije mu gihe ibiganiro n’igitutu mpuzamahanga bikomeje kwiyongera hagamijwe gushaka igisubizo kirambye ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.


