Abaririmbyi ba Chorale Twubakumurimo ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Cyamabuye, Paruwasi ya Jenda, Ururembo rwa Rubavu, bemezako Chorale yabo yababereye umubyeyi, kuko abaza bafite ibibazo bikemuka, abaza ari imfubyi bakaba baboneramo ibisubizo bakibagirwa ubupfubyi ndetse ngo n’indi mitwaro bakayiturwa mu izina rya Yesu.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, bahamirije umunyamakuru wa www.amizero.rw ko iyi Chorale ifite ubudasa kuko ngo uretse gusenga, usanga bafite ubundi bumuntu bihariye.
Umutoni Marie Claire, ni umwe mu baririmbyi bamaze igihe muri iyi Chorale. Ahamyako hari benshi bagiye baza bafite imitwaro iremereye ariko bakayiturwa.
Ati: “Iyi Chorale irihariye. Hari abagiye baza ari imfubyi, bihebye, ariko bamara kugera muri Chorale bakibagirwa bwa bupfubyi kubera umutima w’ubugwaneza n’imibanire myiza y’abandi baririmbyi”.
Akomeza avuga ko ntako bisa kwibera muri iyi Chorale, n’ubwo ngo hari ushobora gutekereza ko kuba ibarizwa mu cyaro byaba imbogamizi. Ati: “Aha niho hatunyuze kandi Imana Data ihavuganira natwe tugashisha twumva”.
Umuyobozi wa Chorale Twubakumurimo ni bwana Iryivuze Jean Claude. We avuga ko muri iyo mibanire myiza, Imana ikomeje kubakoresha iby’ubutwari, kuri ubu ngo bakaba bamaze gukora zimwe mu ndirimbo zabo mu buryo bw’amajwi (Audio) ariko ngo n’amashusho akaba ari hafi.

At: “Mu by’ukuri twanyuze mu bihe bitandukanye, iterambere tukaribona ahandi twumvako iwacu ritahagera. Ubu tumaze kwigurira ibyuma bya muzika, tumaze no gukora indirimbo zacu esheshatu mu buryo bw’amajwi (Audio), ndetse vuba aha mu mwaka utaha wa 2022 twiteguye gukora amashusho (video) y’izo twakoze, tugahita dukora n’izindi tukuzuza umuzingo (Album)”.
Uyu muyobozi wa Chorale yemeza ko mu bihe bitoroshye bya Covid-19 bo babyaje umusaruro ikoranabuhanga ku buryo bahoraga bari mu mwuka umwe wo gusenga bifashishije telefone, ibintu yemeza ko byabarinze gutakaza intama nk’uko byagiye bigenda ahandi.
Pasitoro Munyaziboneye Célestin ni Umushumba w’Itorero rya Cyamabuye. Yagarutse ku mateka ya Cyamabuye, ashimangira ko kuba aba baririmbyi bakomeje kugaragaza ubudasa atari ibya none kuko ngo n’ubundi Cyamabuye ariyo yabyaye imidugudu (amatorero) yose ari muri aka gace iherereyemo.
Yagize ati: “Nyuma y’uko ADEPR igeze mu Rwanda i Cyangugu, izanywe n’aba Suweduwa, ryaje kugera ku Gisenyi maze mu 1962 rigera aha ku Cyamabuye ari naho hagiye habyara izi za Jenda mwumva n’ahandi henshi mubona hateye imbere”.
Yashimye abaririmbyi ku muhati wabo, yemeza ko mu bihe bya Covid-19 bafashije benshi bari babuze uko bigira, avuga ko kandi ibyo banabikoze bazirikana ku nyubako y’urusengero bari kubaka, kuri ubu rukaba rugeze ahashimishije.
Chorale Twubakumurimo yatangiye mu 2000, itangirana abaririmbyi 30. Kuri ubu imaze kugira abasaga 70 biganjemo abagabo n’abagore bashyize imbere umurimo w’Imana kuruta ibindi byose kuko bemezako indamu zabo ariho ziri.
Umva indirimbo bise “Cyamabuye” ivuga amwe mu mateka yaho.
1 comment
Turabashimiye kubwo gusigasira amateka,kuko baca umugani ngo :iyo wibagiwe amateka,wica amategeko.
Kubwibyo Imana ishyigikire,aba bakozi b’Imana