Urukiko rukuru rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwakatiye abofisiye bakuru bane igifungo nyuma yo kubahamya icyaha cyo guhunga urugamba no kureka ibikoresho bya gisirikare ubwo umutwe wa AFC/M23 watangizaga igitero ku mujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025.
Abakatiwe barimo Brig Gen Dany Yangba Tene, Brig Gen Papy Lupembe Mopenzo, Komiseri Eddy-Léonard Mukuna, ndetse na Jean-Lomuard Ekuka Lipopo, wahoze ari Guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyaruguru. Bose baregwa ko bari mu bayobozi bakuru b’igisirikare bahunze, bagasiga abasirikare bato bonyine ku rugamba.
Urubanza rwatangiye mu kwezi kwa Werurwe 2025, aho ubushinjacyaha bwagaragaje ko aba bofisiye bafashe icyemezo cyo kuva Goma mbere y’uko ifatwa ku wa 27 Mutarama, bajya mu bice bya Bukavu, bituma AFC/M23 ifata intwaro nyinshi n’ibikoresho by’ingabo za Leta.
Mu kwiregura kwabo, bavuze ko guhunga byari igice cy’amayeri ya gisirikare kandi ko babikoze ku mabwiriza yaturutse hejuru mu buyobozi bwa FARDC.
Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso, urukiko rwabahamije ibyaha birimo guhunga umwanzi, kurenga ku mategeko y’ubuyobozi no guta ibikoresho bya gisirikare. Komiseri Lipopo yakatiwe igifungo cy’imyaka 3, Mukuna ahabwa imyaka 2, naho Brig Gen Tene na Lupembe bombi bakatirwa igifungo cy’umwaka umwe. Bose bategetswe kwishyura ihazabu ya miliyoni 2,8 z’amafaranga yamanye-congo.
Icyakora, iki gihano cyari gito ugereranyije n’ibyasabwe n’ubushinjacyaha, aho bwari bwasabiye aba bofisiye igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na burundu.
Iyi myanzuro y’urukiko ikomeje gutera impaka mu gihugu, cyane cyane mu gihe RDC ikomeje guhura n’ihungabana rikomeye ry’umutekano mu burasirazuba bwayo.


