Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Abimukira baturutse muri Amerika bakiriwe mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye abimukira barindwi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nka bimwe mu bikubiye mu masezerano ibihugu byombi biherutse gusinyana.

Ni amakuru yatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, wagize ati: “Itsinda ry’abantu barindwi bagenzuwe ndetse bakanemezwa, ryageze mu Rwanda hagati muri Kanama 2025.”

Yavuze ko aba bimukira bacumbikiwe n’umwe mu miryango mpuzamahanga, ndetse basurwa n’Ishami rya UN ryita ku bimukira, n’inzego za Leta zishinzwe imibereho myiza.

Makolo yavuze ko abimukira batatu bifuza gusubira mu bihugu bakomokamo, mu gihe abandi bane bifuza gukomereza ubuzima mu Rwanda. Ntiyatangaje Ibihugu bakomokamo.

Ati: “Hatitawe ku byo bakaneye by’umwihariko, bose bazahabwa ubufasha bukwiye ndetse barindwe na Guverinoma y’u Rwanda.”

Mu ntangiriro za Kanama 2025 ni bwo hatangajwe ko u Rwanda rugiye kwakira abimukira 250 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari nyuma y’uko Ibihugu byombi bisinye amasezerano yashyizweho umukono muri Kamena 2025.

Binyuze mu biganiro by’impande zombi, u Rwanda rushobora kuzongera umubare w’abimukira rwakira, bakarenga 250.

Aba bimukira ntabwo bazaguma mu Rwanda mu gihe batabyifuza, ahubwo bashobora no kwerekeza mu bindi bihugu.

Nta mwimukira u Rwanda ruzakira afite igihano agomba kurangiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko Ibihugu byombi bidafitanye amasezerano yemerera imfungwa zakatiwe mu gihugu kimwe, kurangiriza igihano mu kindi gihugu.

Abazakirwa ni abarangije ibihano byabo, abadafite ibyaha bakurikiranyweho ndetse n’abatarakoze ibyaha byo guhohotera abana.

U Rwanda rufite uburenganzira bwo kwemeza buri mwimukira wasabiwe kuzanwa mu Rwanda nk’uko tubikesha Igihe.

Abemejwe bazajya bahabwa amahugurwa y’umurimo, serivisi z’ubuzima ndetse n’aho kuba kugira ngo batangire ubuzima bwabo mu Rwanda, banagire amahirwe yo kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere ry’Igihugu.

Ikindi ni uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izagenera inkunga u Rwanda, n’ubwo ibijyanye n’ingano yayo cyangwa indi miterere yayo bitagarutsweho.

Related posts

Musanze: Imibiri 800 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwubatswe ahahoze Cour d’Appel [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Ahantu nyaburanga hasurwa cyane na ba mukerarugendo mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Abanyarwanda 9 birukanwe na Uganda bageze mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777