Bamwe mu bagize ibyiciro by’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga, barasaba abatorewe kubahagararra ku rwego rwa buri Karere kwihutisha gahunda zadindiye no gukomeza ubuvugizi amategeko n’amabwiriza arengera ibi byiciro akarushaho kubahirizwa.
Mukandoha Maria Goreth yavuze ko intambwe ibi byiciro byateye ishimishije, ariko ko hari imishinga yabo ikeneye kuzamurwa n’uburenganzira bemererwa n’amategeko y’u Rwanda batarageraho uko bikwiye nk’uko tubikesha RBA.
Yagize ati: “Imishinga y’abagore benshi irabananira, byabananira akarekera iyo ibindi bikabura isoko bakayoberwa aho babijyana. Batwegereye bakanatuvuganira bakadushakira isoko, ibyo dukora bikagira icyo bitumarira”.
Abatoye bavuga ko kugeza ubu hari aho ukigera ugasanga nk’umuntu ugendera ku kagare hari aho adashobora kugera, bisaba ko bamuterura.
Umwe mu batorewe guhagararira abagore mu Mujyi wa Kigali, Kamashazi Donah, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagize uruhare runini mu kudindiza imishinga y’abagore, mu byo bagomba gushyiramo imbaraga hakaba harimo gukora ubuvugizi bugamije kuyizahura.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeanette, avuga ko uruhare rw’izi nzego ari ingenzi mu iterambere ry’Igihugu, akavuga ko Leta izakomeza kuziba hafi kugira ngo zuzuze neza inshingano abazikuriye basezeranyije ababatoye.
