Bamwe mu rubyiruko bakunze gukoresha imbugankoranyambaga baturuka mu Turere dutandukanye hirya no hino mu Gihugu, bemeza ko ntacyo bashinja Umukuru w’Igihugu kuko ngo aho u Rwanda rugeze mu ikoranabuhanga hashimishije, ngo nabo bakaba barafashe iya mbere mu kuribyaza umusaruro bagaragaza ibyiza Igihugu gikomeje kwigezaho ndetse ngo bakaba bakomeje no kurishishikariza n’abakuru kuko ngo ritagenewe urubyiruko gusa.
Mu gikorwa cyo gushima ibyagezweho cyabereye mu Karere ka Musanze, “Musanze Turashima”, ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, bamwe mu bikorera bahisemo gushora mu ikoranabuhanga, bavuze ko mu gihe nta koranabuhanga kuri buri wese, iterambere ritadashobora kugerwaho vuba, bityo ngo abanyarwanda bakaba bakwiye kwitabira ku bwinshi kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye bashyiriweho n’Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Umwe mu bikorera washoye mu ikoranabuhanga, yitwa Habiyambere John, abinyujije mu kigo yise “Samsung 250” akaba asaba buri wese ukunda ibikoresho bigezweho kandi biramba, ko akwiye kwishimira ibyagezweho ariko akazirikana ko kubigendamo neza ari ugutunga telefone zigezweho “smartphone” zitangwa na “Samsung 250” maze uyitunze akishyura ibiceri 360 buri munsi.
Aganira na WWW.AMIZERO.RW, bwana Habiyambere John yavuze ko bashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame iterambere akomeje kugeza ku banyarwanda, by’umwihariko mu rwego rwo gukomeza korohereza abaturage gutunga Telefone zigezweho ku buryo bashobora gukora serivise zitandukanye batiriwe bakenera mudasobwa cyangwa se ngo bakubite amaguru bajya kubishaka iyo biri.
Yagize ati: “Turashima ibyo twagezeho muri iyi myaka irindwi twishimira aho u Rwanda rugeze mu ikoranabuhanga, ari nako twibutsa buri wese ko iterambere rigomba kujyana n’ikoranabuhanga, aho ababishaka bakitabira gahunda nziza ifasha ,gutunga telephone igezweho ariko ukishyura buhoro buhoro bitagusabye ko wikokora ngo wimareho utwawe, maze ubone amakuru yose ukeneye, kwishyura imisoro, gukora ubushabitsi butandukanye bwifashisha ikoranabuhanga kandi byose ukabikora uri iwawe ubikesha ‘Samsung 250′”.
Shyaka Védaste ukoresha amazina ya ‘Minister of Happiness‘ kuri Twitter, akaba anakuriye urubyiruko rwiyemeje gushima ibyagezweho mu Gihugu, yavuze ko ntacyo banganya ikoranabuhanga bakesha Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wahisemo guhindura isura y’u Rwanda, akarukura ku kuba Igihugu gisuzuguritse, akarugeza ku kuba Igihugu cyifuzwa na benshi ndetse “Igicumbi cy’ikoranabuhanga” ku buryo benshi ubu basigaye baza kucyigiraho uko cyabashije kubigeraho mu gihe gito gishoboka.
Madame Nyirarugero Dancille uyobora Intara y’Amajyaruguru, nawe asanga ntako bisa kuba mu Gihugu nk’u Rwanda gikataje mu iterambere, akaba asaba abikorera bo mu Ntara abereye umuyobozi by’umwihariko mu Karere ka Musanze, gukomeza gutekereza ku guhanga udushya dufasha kurushaho kwihuta mu iterambere.
“Samsung 250” ikorera mu nyubako ya KCT mu Mujyi wa Kigali, aho abakunda ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Sumsung bavuye imihanda yose bigurira ibyo bifuza badahenzwe. Kuri ubu ariko ikaba yaregereye abo mu Ntara y’Amajyaruguru aho yashyize Ishami mu Mujyi wa Musanze. Ushaka ibisobanuro akaba yavugana na bwana John kuri: +250 788 322 356


