Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gace ka Bria muri Santarafurika bambitswe imidali n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kubashimira umuhate wabo mu kwimakaza amahoro muri iki gihugu.
Ni imidali yahawe abasirikare b’u Rwanda bari muri batayo ya RWABG VII, ndetse n’itsinda ry’abatanga serivisi z’ubuvuzi rya RWAMED X aho aba basirikare bose bari mu butumwa bwa MINUSCA bugamije kubungabunga amahoro muri Centrafrique.
Umuhango wo gutanga iyi midali wabereye mu kigo gikambitsemo iyi batayo ya RWABG VII mu gace ka Bria muri perefegitire ya Haute-Kotto.
Witabiriwe n’Umuyobozi mukuru wungirije w’abasirikare bari muri MINUSCA , Maj Gen Maychel Asmi, ari na we washyikirije abasirikare b’u Rwanda iyi midali ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba.
Maj Gen Maychel Asmi yashimye ubunyamwuga buranga abasirikare b’u Rwanda, imyitwarire myiza no gukora akazi mu buryo butanga umusaruro.
By’umwihariko, Maj Gen Maychel Asmi, yashimye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu migendekere myiza y’amatora ya Perezida aherutse kuba, akegukanwa na Faustin Archange Touadéra.
Yashimye kandi batayo ya RWABG VII kubera uruhare igira mu kubungabunga umutekano muri Bria, Ouadda, na Sam-Ouandja.
RWAMED X yo yashimiwe uruhare igira mu gutanga serivisi z’ubuvuzi kuri bagenzi babo bari mu butumwa bwa Loni, ndetse no ku baturage.
Lt Col Willy Ntagara, uyoboye Batayo ya RWABG VII yashimye iyi midali yo ku rwego rwo hejuru bahawe, avuga ko izabongerera imbaraga mu kazi barimo.
Ni ingingo yahuriyeho na Col Dr. Simon R. Nyagasaza, uyobora RWAMED X. Yavuze ko batanga serivisi z’ubuvuzi ku bandi basirikare ndetse no ku basivile, bigatuma ubutumwa bwa MINUSCA bugenda neza muri rusange.
Abasirikare b’u Rwanda bageze bwa mbere muri Santarafurika mu w’ i 2014, mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.
Uretse abo bari mu butumwa bwa Loni, binyuze mu bufatanye bwa Centrafrique n’u Rwanda mu 2020 u Rwanda rwohereje ingabo zihariye mu gukimira imvururu zagombaga gutezwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na François Bozizé wahoze ku butegetsi.
Bakora imirimo irimo kurinda abasivili n’ibyabo, abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Touadéra, abayobozi n’abakozi ba Loni n’ibikoresho byabo, ibikorwaremezo nk’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya M’Poko n’ibindi.





