Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Abasirikare b’u Burundi binjiye ku mugaragaro muri DR Congo.

Kuri uyu wa mbere tariki 15 Kanama 2022, abasirikare b’u Burundi binjiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufatanya n’igisirikare cya Congo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Amakuru Ijwi rya Amerika rikesha umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri Uvira, Lieutenant Marc Elongo avuga ko abo basirikare b’abarundi binjiye muri Teritware ya Uvira bari ahitwa Luberizi ho mu kibaya cya Rusizi. Binjiye mu rwego rw’ Itsinda ry’ingabo z’akarere ka Afurika y’i Burasirazuba kandi ko bazakorana n’ingabo za Congo mu kurwanya imitwe yose yitwaje ibirwanisho iri muri iyi Ntara ya Kivu y’Epfo.

Yagize ati: “Kuva kuri uyu wa mbere, tariki 15 Kanama 2022, ni bwo itsinda ry’ingabo z’u Burundi ryinjiye ku mugaragaro muri Congo mu karere ka gisirikare ka sokola 2 . Iri tsinda ry’abarundi kuri ubu riherereye mu kigo cy’amahugurwa cya Luberizi kandi ryaje mu rwego rwo guhuriza hamwe ingufu zishigikiwe n’abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho”.

Andi makuru Ijwi rya Amerika rikesha bamwe mu basirikare bari mu kibaya cya Rusizi yemeza ko ari abasirikare 630 b’u Burundi binjiye muri Congo banyuze ku mupaka wa Vugizo uri kuri Kiliba. Gusa kwinjira muri Congo kw’aba basirikare b’u Burundi bamwe mu bagize Société Civile iri mu kibaya cya Rusizi ntibabyakiriye neza kuko bashinja ibisirikare byo muri ibi bihugu ko nabyo bishyigikira imitwe yitwaje ibirwanisho .

Bernard Kadogo Tondo, umuyobozi wa Societe civile mu kibaya cya Rusizi
yagize ati: “Abarundi ni bo bateza umutekano mucye muri Teritware ya Uvira na Fizi, u Rwanda ni rwo ruteza umutekano mucye Intara ya Kivu ya Ruguru yose naho Uganda nayo iteza umutekano mucye muri Ituri. Abo bantu ntibaje neza iwacu kuko ari bo bateza umutekano mucye iwacu kuko umuntu ntiyakwatsa umuriro iwawe hanyuma ngo abe ari we uwuzimya”.

Bamwe mu baturage batuye mu turere twibasiwe n’intambara twa Fizi Uvira na Mwenga basaba izi ngabo z’u Burundi zinjiye muri Congo gufatikanya na FARDC mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitwajwe ibirwanisho.

Ingabo z’Uburundi zinjiye ku mugaragaro muri Congo mu gihe zicaraga zihakana ko ziri ku butaka bwa Kongo mu kurwanya inyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara nubwo byagiye byemezwa na raporo y’inzobere za ONU.

Related posts

Perezida Lourenço na Uhuru Kenyatta bageze i Kinshasa mu biganiro ku ntambara ya M23.

N. FLAVIEN

Ingabo za Amerika zongeye kurasa ibirindiro by’abahuti muri Yemeni.

N. FLAVIEN

FC Barcelona yahagaritse Captain wayo kubera imyitwarire idahwitse.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777