Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Kwibuka Politike

Abarokokeye Jenoside mu cyahoze ari Kibuye bashima Imana n’inkotanyi bakesha kongera kubaho.

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice by’icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye cyane cyane kuri Sitade Gatwaro ndetse no mu Bisesero, bavuga ko ubukana bwa Jenoside yakorewe muri aka gace bwihariye kuko ngo abicanyi bari bafite umujinya w’umuranduranzuzi bagamije kumaraho uwitwa umututsi wese, imiryango myinshi ikaba yarazimye, gusa ngo kuko nta bapfira gushira, Imana Rurema ndetse n’Inkotanyi zo gahora ku ngoma barabarokoye ubu bamaze kwiyubaka babikesha Igihugu cyiza giha amahirwe bose kitarobanuye.

Ubu ni bumwe mu buhamya bwatangiwe mu murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi ahatangirijwe ku rwego rw’Akarere, icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igikorwa cyabanjirijwe no kunamira imibiri y’Abatutsi ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro, hashyirwaho indabo hanacanwa urumuri rw’icyizere kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025 ubwo Isi yose yibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara ndetse na bamwe mu bagize Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda bifatanyije n’abanya Karongi mu gikorwa cyo kwibuka amateka ashaririye nk’uko byagiye bigarukwaho n’abayobozi barimo n’uyu Guverineri, gusa bashimangira ko imbaraga zakoreshejwe mu guhagarika Jenoside zikubye inshuro nyinshi.

Mu buhamya yatanze, Mukangoga Emerthe wari mu kigero kiri hafi y’imyaka 10 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze uburyo yarokotse wenyine mu muryango w’abantu 10 abandi bose bakicwa n’abicanyi bari barahindutse inyamaswa. Icyo gihe we ngo yagiye yikingakinga ararokoka, akaba yahamije ko kurokoka kwe abishimira Imana n’Inkotanyi. Yavuze ko amaze kwiyubaka abikesha Igihugu cyiza giha amahirwe bose kitarobanuye nk’uko icyo gihe byari bimeze.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaya cyane abitwaga abanyabwenge bateguye bakanagira uruhare muri Jenoside bagatikiza imbaga y’abatutsi bazira uko baremwe ashima ingabo za RPA zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigakiza abicwaga, asaba buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi, Ngarambe Védaste yavuze ko ahabereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 hamwibutsa ko ubuzima bushoboka kuko ari hagati ya Gereza ya Kibuye yiciwemo abatutsi mu 1963 na Stade Gatwaro yiciwemo Abatutsi benshi mu 1994, ariko hakaza kugira abarokoka ari nabo uyu munsi bakomeje kwiteza imbere nyuma y’inzira y’inzitane banyuzemo.

Amwe mu mateka ya Jenoside yabereye kuri Stade Gatwaro ku Kibuye.

Ahubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro hahoze ari Sitade ya Gatwaro. Ni mu cyahoze ari Perefegitura Kibuye, Komine Gitesi, Segiteri ya Bwishyura. Ubu ni mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kibuye, Umudugudu wa Gatwaro. Abatutsi bajyanywe muri Sitade n’abategetsi ba Perefegitura Kibuye, ku isonga hari Kayishema Clément, bababeshya ko bagiye kubarindira umutekano bari hamwe.

Abatutsi bajyanywe muri Sitade Gatwaro abenshi bari baturutse ahandi bari bagiye bahungira bahizeye amakiriro nko kuri Kiliziya ya Paruwasi ya Kibuye na Home Saint Jean, Kiliziya ya Mubuga n’ahandi henshi. Hari abandi benshi bavuye kuri Komine Mabanza, i Rubengera bagenda n’amaguru ibirometero bisaga 19 berekeza kuri Perefegitura ya Kibuye, bagezeyo nabo bajyanwa muri Sitade ya Gatwaro bumva ko ubwo babonye ubuhungiro.

Amateka agaragaza ko mbere yo kwinjira muri Sitade ya Gatwaro bamburwaga ibyo bari bitwaje byose birimo nk’inkoni n’ibindi. Nyuma yo kwinjiramo, babafungiye amazi, baraharwarira kubera umwanda, abinjiyemo ari inkomere cyangwa abari barwaye bageragezaga kujya kwivuza mu bitaro bya Kibuye byari bifatanye na Sitade Gatwaro ariko bagasubizwa inyuma n’amasasu y’interahamwe n’abasirikare ba Habyalimana iyo bagiraga amahirwe ntibahagwe.

Kayishema Clément ahora mu ntekerezo za benshi kuko ngo yabuzaga abagira neza gutabara impunzi. Urugero ni umuganga w’umudage, Dr. Wolfgang Blam wakomeje gukora mu bitaro afatanya na Dr Hitimana Léonard mu kuvura no kwita ku nkomere z’Abatutsi mu bwitange bukomeye. Umugore wa Dr Blam bashatse kumwica kubera ko yari umututsikazi, nawe asaba ko bamwicana nawe n’abana be. Uwabigizemo uruhare ngo akaba ari uwitwa Dr. Charles Twagira nawe wari umuganga kuri ibi bitaro bya Kibuye.

Muri ba ruharwa muri ubu bwicanyi ndengakamere bwa Gatwaro, havugwa uwitwa Joseph Mpambara Interahamwe yo ku Mugonero, uyu akaba avukana n’uwitwa Obed Ruzindana wahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (PTIR) rwakoreraga i Arusha muri Tanzania ahanishwa igifungo cy’imyaka 25 mu gihe uyu Joseph Mpambara we yahungiye mu Buholandi, aburanishwa n’inkiko zaho, tariki ya 09 Nyakanga 2011 zimuhamya icyaha cyibasira inyoko muntu nka kimwe mu bikorwa bigize umugambi wa Jenoside, akatirwa gufungwa burundu.

Jenoside muri Stade Gatwaro yatangiye ku cyumweru tariki 18 Mata 1994 itangizwa na Perefe Kayishema Clément akaba ari nawe wishe umututsi wa mbere witwaga Munyakaragwe Ezechiel wari Pasiteri mu Itorero ry’aba Adventiste b’Umunsi wa Kalindwi akoresheje imbunda yasabye umujandarume. Uyu Kayishema yaje ari kumwe n’interahamwe, abajandarume, abapolisi, abasirikare n’abasivile bari bitwaje intwaro. Batangiye kugota Sitade ndetse abandi bazamutse ku musozi wa Gatwaro hejuru kugira ngo hatagira ubacika.

Perefe Kayishema yatanze itegeko ryo gutangira kwica Abatutsi. Abatutsi bicishijwe imbunda, gerenade, imipanga n’izindi ntwaro gakondo. Kuri uwo munsi wa mbere bahagaritse kwica Abatutsi ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00). Abasirikare berekeje mu Bisesero ariko interahamwe zasigaye zigose Sitade kugira ngo hatagira abasohoka muri iryo joro mu bari bataricwa. Izi nterahamwe zatinye kwinjira muri Sitade nijoro ahubwo zihitamo kuguma hanze hamwe na ngenzi zazo zari zije kubafasha ziturutse i Cyangugu no ku Gisenyi.

Mu masaha y’ijoro, Abatutsi begeranyije imirambo y’abishwe n’indembe baziha ubufasha bw’ibanze bari bashoboye. Muri iryo joro interahamwe zaje gufata umwanzuro wo kuva kuri Sitade ariko basiga babwiye abarimo ko bagaruka bukeye. Bagiye mu kabari kari hafi ya Sitade kunywa inzoga no kubyina bishimira ibyo bari bakoze. Bukeye, ubwo hari kuwa mbere tariki 19 Mata 1994 nka saa kumi n’ebyiri z’igitondo (6h00), nyuma yo kwishimira uburyo bari baraye bakoze Jenoside bagarutse muri Sitade nk’uko babivuze kugira ngo bakomeze kwica by’umwihariko abari batarashiramo umwuka bakoresheje imipanga n’ibindi bikoresho gakondo. Barishe kugeza ubwo bumvaga ko nta n’umwe warokotse, nyamara mu bari bagizwe intere hari abaje kurokoka.

Uyu Kayishema Clément wari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye akaba ari nawe watangije Jenoside ku mugaragaro aha kuri Stade Gatwaro no mu bindi bice bya Perefegitura yayoboraga, yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) i Arusha muri Tanzania ahanishwa igifungo cya burundu. Kibuye izahora yibukwa ku bugome ndengakamere kuko amateka agaragaza ko ari ko gace kishwemo Abatutsi benshi ndetse akaba ari naho hari imiryango myinshi yazimye.

Hacanywe urumuri rw’icyizere ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro rufite amateka yihariye.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bakoze urugendo rwo kwibuka mu guha icyubahiro Abatutsi bishwe bazira ubwoko batihaye mu cyahoze ari Kibuye.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi yunamiye imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gatwaro.

Related posts

USA: Abarenga 24 bamaze kwicwa n’inkongi y’umuriro.

KALISA

Bigogwe: Nyuma yo gufasha abatishoboye bahuye bagaragaza impano.

N. FLAVIEN

Bwa mbere mu mateka Manchester City yatwaye Igikombe cya UEFA Champions League.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777