Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Uburezi

Abarezi basambanya abangavu n’abasinda mu masaha y’akazi bahagurukiwe.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB, cyasabye abayobozi b’Ibigo by’amashuri kwita ku kibazo cy’abarimu bafite ingeso mbi zirimo ubusinzi no gusambanya abangavu bigisha.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana, yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki 18 Nzeri 2022, mu kiganiro yatanze ku bayobozi b’ibigo by’amashuri 1046 bo mu Ntara y’Amajyepfo cyabereye mu cyumba cy’inama cya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.

Hari mu biganiro bigamije kwibukiranya inshingano n’umusanzu wabo mu miyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri nk’uko tubikesha Igihe.

Yagarutse ku myitwarire mibi y’abarimu iri kugaragara muri iki gihe; irimo ingeso mbi z’ubusinzi no gusambanya abangavu bigisha.

Yagize ati: “Twongeye kubigarukaho kugira ngo mu itangira ry’amashuri ku wa 26 [Nzeri 2022] bazaganirize abarimu kugira ngo izo ngeso mbi zose zagiye zigaragara barusheho kubarinda no kubakangurira kuzireka”.

Muri ibi bihe hari kugaragara abarimu bavugwaho ubusinzi, kugurira inzoga abakobwa bigisha no kubasambanya.

Urugero ni umwarimu wo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runyombyi I mu Karere ka Nyaruguru uherutse kwirukanwa burundu ashinjwa kujyana abanyeshuri b’abakobwa yigisha mu kabari.

Muri Gashyantare 2021 undi mwarimu wo kuri iryo shuri na we yirukanwe mu kazi burundu ashinjwa amakosa akomeye arimo guha inzoga abanyeshuri, kubasohora mu kigo nijoro no kubashora mu ngeso z’ubusambanyi.

Mu 2019 nabwo umwarimu mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwangavu w’imyaka 15 yigisha.

Muri ibi biganiro Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascéne, yasabye abarimu kuba ababyeyi bakaba n’abarezi kuko ari bo bamarana n’abana igihe kinini bityo bakwiye kumva ko barerera Igihugu kandi bikorera.

Yabasabye gukunda Igihugu no kurera abana neza nk’uko bifuza ko ababo bwite barerwa.

Ati: “Iyo ukunda Igihugu ukirerera kugira ngo kizabe nk’uko urugo rwawe, abana bawe wifuza ko baba”.

Umubare w’abarimu bafatiwe mu ngeso mbi ntabwo uzwi ariko birya no hino mu Gihugu ntibasiba kumvikana bazifatiwemo.

Mu rwego rwo kwitegura neza itangira ry’umwaka w’amashuri 2022-2023, ibiganiro nk’ibi bikaba byabaye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, aho abayobozi b’Ibigo by’amashuri basabwe kuba nyambere mu kwimakaza umuco w’ubutore maze uburezi bufite ireme bugatsimbatara mu Gihugu.

Related posts

Rwanda-DRC: Perezida Kagame na Tshisekedi mu Mijyi ya Rubavu na Goma

N. FLAVIEN

Padiri Nahimana Thomas mu mugambi wo gushyiraho Komini baringa muri Leta ye iba mu buhungiro.

N. FLAVIEN

Impunzi z’abanyekongo ziri i Kigeme zakoze imyigaragambyo yamagana ‘ubwicanyi ku batutsi’ muri DR Congo Isi yose irebera.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777